Rusizi: Abaturage baranenga serivisi bahabwa na EWSA
Abaturage bo mu mudugudu wa Gacamahembe mu murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cyo kuba bamaze iminsi itatu bari mu kizima kuko ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi (EWSA) giheruka kubakupira umuriro bitewe n’amasinga yari yamanutse akagwa hasi kuko ibiti byari biyafashe byaboze.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo kitakagombye kubabera intandaro yo gukupirwa umuriro aho ngo kuba bamaze iminsi itatu badacana ngo biri kugenda bibagiraho ingaruka zo kwibwa utwabo kuko aho batuye bararaga bacanye abajura bagatinya urumuri.
Kuba rero bareretse EWSA ko insiga zabo zishobora guteza impanuka ngo bwari uburyo bwo kugirango barebe uko bakosora icyo kibazo ariko ngo EWSA yababwiye ko izabasuziza umuriro ari uko biguriye ibiti bisimbura ibyo byaboze nubwo bavuga ko nabyo bitari byujuje ubuziranenge.

Ibyo rero bituma aba baturage bavuga ko iki kigo cya EWSA kiri gutanga serivisi mbi ku bakiriya bacyo bakaba basaba ko iki kibazo cyakosoka bagahabwa umuriro, bavuga ko kugura ibiti binyuzwaho insinga z’amashanyarazi bitari mu nshingano zabo kuko ngo EWSA ariyo igomba kugezaho abafata buguzi bayo ibiti ubundi nabo bakajya bishyura umuriro.
Nubwo bamwe mu baturage bavuga ko insinga ziri kunanaba (kunagana) ahasi aho abaturage bagenda barwana nazo bari guhinga hari abandi bavuga ko batamenye impamvu nabo bakupiwe umuriro kuko bafite ibiti binini kandi byujuje ubuziranenge kuba abaturanyi babo bafite ikibazo byashaje ngo ntibyakagombye kubabera intandaro yo kubura umuriro ibyo byose bakavuga ko ari imikorere mibi ya EWSA.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’ishami rya EWSA mu karere ka Rusizi, Desire Kaberuka, avuga ko EWSA ariyo igurira abakiriya bayo ibiti kuba rero abaturage bari barahawe umuriro bagakoresha ibiti bitujuje ubuziranenge ari nabyo biri guteza ibibazo ngo bwari uburyo bwo kuba bifashishije ariko aha arizeza aba baturage ko bazasubizwa umuriro mu gihe kidatinze.

Kaberuka akomeza kuvuga ko babaye bakupiye aba baturage umuriro kugirango birinde impanuka izo nsinga zaguye zishobora guteza, icyakora anavuga ko mu gihe ngo batinda kubona ibiti bisimbura ibyo byaboze ngo bitabuza abaturage kuba baguze ibindi bikomeye baba bifashishije kugirango bave mu kizima.
Nubwo aba baturage basabwa kwigurira ibiti hari abavuga ko badafite ubushobozi bwo kuba bateranya n’abandi ngo bigurire ibiti bakaba basaba EWSA ko yabakemurira icyo kibazo.
Hashinze imyaka 4 aba baturage bafite impungenge z’insinga z’amashanyarazi zinanaba izindi zikaba zaramaze kugera hasi aho bavuga ko batinyaga ko zateza impanuka abana utaretse n’abantu bakuru.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|