Rusizi:Abaturage ba Pera barasaba kurenganurwa bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka
Imiryango 378 y’abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Kagari ka Pera, mu Murenge wa Bugarama irasaba ubuyobozi kuyirenganura ku byangombwa by’ubutaka bita ubwabo ariko bukaba bwanditse kuri MINAGRI.
Abo baturage bavuga ko batujwe n’ubuyobozi mu mwaka 1995, mu midugudu kimwe n’abandi bose ariko kugeza ubu ngo abandi bose baturijwe icyarimwe mu kagari kabo bahawe ibyangombwa bo barabibima.
Ndabamenye Bizimana Willy, umwe muri aba baturage, avuga ko nyuma yo guhunguka mu 1995, kimwe n’abandi batari bafite aho kuba ngo bagiye bakirwa n’abaturage mu duce dutandukanye.
Ubuyobozi bw’icyari Komini Bugarama ngo bwaje kubaha aho gutura kugira ngo babarinde uko gusiragira ari bwo batuzwaga aho hantu hangana na hegitari 60, ushyizemo n’uturima buri wese Ari 10 zo kubafasha kubona aho bahinga imboga n’utundu tworoheje two kubafasha mu mibereho yabo.

Aba baturage bagaragaza ibaruwa ikubiyemo imyanzuro ibatuza kuri ubwo butaka ndetse bakanubakirwa. Ngo ni bwo batangiye kuhasyira n’ibindi bikorwa bibateza imbere nk’andi mazu meza n’ibikorwa remezo.
Bavuga ko batunguwe no kubona ibyangombwa by’ubutaka ibyabo byarazaga byanditseho MINGRI, aho kubaho amazina yabo.
Kuri ibyo byangombwa hasi ngo hakaba hariho amazina y’abo baturage babutuyeho kandi ngo hakaba bahinditseho ko bwageneho ubuhinzi atari ubwo guturaho.
Bakomeza bibaza niba ubwo butaka babufatanyije na MINAGRI kuko ngo buriho amazina yabo bukabaho na MINAGRI.
Iyo babajije iki kibazo inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ngo zibabwira ko ubwo butaka ari ubwa MINAGRI kandi ngo ikaba ifite gahunda yo kuhagurira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Abaturage bo ngo bakaba babirwa ko mu Mudugudu wa Kibangira wimuriweho abantu bari batuye mu manegeka.
Iki kibazo ngo bakigejeje mu nzego zinyuranye zirimo na Perezidansi ya Repubulika bandikiye ku wa 17 Mutarama 2012, basaba ko ubuyobozi bwabarenganura.
Ngo bakaba basaba gukurwa mu giharahiro bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka byaba ngombwa ko bimurwa bgakorwa hakurikijwe amategeko.

Mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi yo ku wa 11/02/2015, inzogo z’umutekano zagaragaje ikibazo cy’aba baturage, zisaba ko barenganurwa kuko ngo aho hantu bahatujwe n’ubuyobozi.
Kuba ubuyobozi bwarabatuje ahatari ahabwo ngo bikaba bitagomba kwita ikosa ry’abaturage. Bityo ngo bakaba bagomba gushaka aho babimurira kandi bakabaha ingurane.
Muri iyo nama kandi bagaragaje ko abo baturage badindijwe mu bikorwa by’iterambere kuko ngo hashize igihe kinini barababujije kugira ikindi gikorwa bakorera kuri ubwo butaka uretse ubuhinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Kankindi Léoncie, we avuga ko bazareba niba koko ubwo butaka ari ubwa MINAGRI n’ukuntu bwahawe abo baturage MINAGRI icyo gihe ntigire icyo ibivugaho. Ngo bakaba bazareba impande zombie ariko bakita cyane ku nyugu z’umuturage.
Ikibazo nk’iki cy’abaturage bataharahabwa ibyangobwa by’ubutaka ngo kigaragara no mu murenge wa Muganza ahabarirwa abaturage bagera ku bihumbi bitatu batarabona ibyangombwa. Abo bose, na bo ngo bakaba basaba kurenganurwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri abobaturajye bakwiriye kurenganurwa kuko nta batura jye,ntareta,siyo mirenjye yonyine nagikunda mvura nikobimeze.
NIHO NTUYE ARIKO ABAYOBOZI BIBANZE NA MINAGRI BATUGARAGUZA AGATI NKAB’ANYAMAHANGA KANDI TWARATUJWE NA LETA IKANATWUBAKIRA.TURATABAZA UMUBYEYI PEREZIDA KO YATURENGANURA.