Rusizi: Abatahutse bemeza ko kuba hanze y’igihugu mu buhunzi bitesha agaciro icyo uricyo
Aba banyarwanda batahutse bavuga ko batakaje agaciro ku Bunyarwanda aho ngo kuba muri Congo bahoraga batukwa bagatotezwa n’Abacongomani, babafata nk’abatagira igihugu kandi ari Abanyarwanda.
Aba Banyarwanda batangaza ko bari barambiwe no guhora bateshwa agaciro n’igihugu kitari icyabo kandi iwabo ngo batekanye.
Aba batahutse biganjemo abagore n’abana, bavuga ko bagiye bahurira n’ingorane nyinshi muri Congo zababuzaga gitahuka, harimo izishingiye kubihuka no kubura inzira kubera imitwe y’itwaje itwaro yo muri congo yahoraga ibirukaho bataretse n’uwa FDLR, wababuzaga kugaruka mu gihugu cyabo.

Bavuga ko bahoraga bababwira ko nta mahoro bazabona mu Rwanda.
Jean claude Tutishime umwe muri bavuye mu mashyamba ya congo, bavuga ko ngo nta mahoro y’ubuhungiro kuko impunzi itagira ijambo. Ni muri urwo rwego amaze kubona ko akomeje gutotezwa yigiriye inama yo guhagurutsa umuryangowe bakava mu buhugiro kuko hanze ari hanze.
Aba 37 batahutse bavuye mu bice bya Congo bitandukanye bakaba bakangurira bagenzi babo kuva mu mashyamba bagatahuka m ugihugu cyabo, kuko ngo ntacyo bateze kuzageraho.
Abenshi muri aba batahutse nta bagabo bafite kuko ngo bagiye bagwa muri Congo abandi bakananiranywa n’Abacongomani babashatse kubera ko ngo banga Abanyarwanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo baguye ahashashe kuko baje tugeze muri gahunda ya NDI UMUNYARWANDA, ndateereza ko bazabona umwanya wo kwiyunga no kwiha AGACIRO