Rusizi: Abarwanyi 14 bitandukanyije na FDLR batahutse

Abagabo 14 bahoze barwanira umutwe ufatwa nk’iterabwoba wa FDLR nyuma bakaza kwitandukanya nawo, kuri uyu wa Kane tariki 06/07/2012 bageze mu nkambi ya Nyagatare iherereye mu karere ka Rusizi.

Nyuma y’imyaka 18 bari bamaze mu mashyamba ya
Congo, abasirikare 14 babarizwaga mu mutwe w’abarwanyi ba FDLR biyemeje kugaruka mu Rwanda.

aba basirikare babaga muri zone ya Mwenga, batangaza ko bimwe mu bitumye bafata umugambi wo gutahuka ariko bari bariho mu buzima bubi bwiganjemo intambara zitarangira.

Bavuga ko n’imbaraga zabo zari zimaze gucika intege bakabona nta kintu bakiri guharanira, kandi bahora bumva amakuru ko mu Rwanda hari amahoro na bagenzi babo batahutse mbere bameze neza.

Adjuda chef Mwumvaneza Dominique, ufite ipeti rikuru muri bose.
Adjuda chef Mwumvaneza Dominique, ufite ipeti rikuru muri bose.

Ajida chef Mwumvaneza Dominique ari nawe ufite ipeti ryisumbuye muri bo, atangaza ko zimwe mu nzitizi zatumaga badatahuka kugeza ubu ugutinya umutekano wabo, kuko iyo bimenyekanye ko hari ufite icyo gitekerezo ahita agirirwa nabi akabizira.

Bakomeje kugira inama bagenzi babo bakizerera mu mashyamba ya congo gufata icyemezo cyo gutahuka, kuko basanga imigambi yabo ntacyo ikigezeho.

Ushinzwe Repatriation office rusizi, Asifiwe Robert, yatangaje ko iyo aba basirikare bageze mu nkambi y’agateganyo ya Rusizi bahabwa ibyangombwa n’amatike bibageza aho bavuka.

Nyuma y’igihe gito bakajyanwa mu ngando i Mutobo, mu kigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.

Ephrem Musabwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka