Rusizi: Abarenga 300 bamaze imyaka itatu bishyuza REG imitungo yabo yononekaye

Abaturage 305 bo mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi baravuga ko bamaze imyaka itatu bishyuza ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (REG) ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi Ntendezi-CIMERWA); ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko buri kubakorera ubuvugizi muri REG.

Aba ni bamwe mu baturage bagera kuri 300 bavuga ko batigeze babona ingurane y'imitungo yabo yangijwe n'umuyoboro w'amashanyarazi
Aba ni bamwe mu baturage bagera kuri 300 bavuga ko batigeze babona ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

Barengayabo Jonas na Ngendahimana Felix bo mu kagari ka Mashyuza muri uyu murenge wa Nyakabuye ni bamwe muri aba barenga 300 bangirijwe imyaka, ibiti by’imbuto ndetse n’inzu zagizweho ingaruka n’ikorwa ry’uyu muyoboro, bakabarirwa amafaranga y’ingurane ariko ntibishyurwe.

Barengayabo Jonas ati” iyo bamenye ko hari umuyobozi mukuru ugiye gusura umurenge wacu, ubuyobozi bw’umurenge budutumaho ngo abafitanye ikibazo na (REG), ngo bazaze bahurire ku murenge twagerayo tugatahira kwandikwa. Njyewe bandimo ibihumbi Magana arindwi na mirongo icyenda (790,000 Frw).”

Ngendahimana Felix yungamo ati” Njyewe bandimo miriyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atatu na mirongo cyenda (2,390,000 Frw) hashize imyaka itatu twishyuza amaso yaheze mu kirere.”

Kugeza ubu hari inzu zikiri munsi y’insinga z’amashanyarazi kandi zarabaruwe, ubu bakaba barabuze ubwahava,ibintu bavuga ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga,bakabura amafaranga n’ubuzima.

Barengayabo Jonas akomeza agira ati” dutuye munsi y’aya masinga ya (Haute volte tension), dufite impungenge zo kuba munsi y’umuriro ungana utyo 110 kv ni umuriro mwinshi cyane.”

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko bari gukora ubuvugizi muri REG
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko bari gukora ubuvugizi muri REG

Icyifuzo cyabo ni ukwishyurwa imitungo yabo bakareka gukomeza gusiragira dore ko ngo batorohewe n’amatiki yoguhora bayirukaho.

Ntwari Joseph, umuyobozi wa (REG) ishami rya Rusizi avuga ko ababaruriwe bose bishyuwe ahubwo ngo aba bishyuza ni abacikanywe ngo bakaba bagiye kongera kubabarurira.

Ati”abaturage bose basinye ku ifishi babaruriwe n’abagenagaciro nyabo barishyuwe ariko mu kwezi kwa kane abagenagaciro bazagaruka bongere banyure mu bacikanywe cyangwa batabaruriwe bose babakorere amafishe tuzabishyure.”

N’ubwo uyu muyobozi avuga ko bose bishyuwe ariko Ngirabatware James, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye avuga ko aba basaga 300 batigeze bishyurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem we avuga ko akarere kaganiriye na (REG), ngo bategereje ko bazaza bakareba iyo mitungo yangijwe ntiyishyurwe. ikindi kiriho gishya ni ukureba uko hashakwa ingengo y’imari kugira ngo bishyure abatuye munsi y’amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Ati ” Ikindi gihari mu rwego rwo kurengera amagara y’abantu ntabwo umuntu agomba gutura munsi y’imirongo migari y’amashanyarazi, ariko ntekereza ko uko umwaka wicuma hazajya harebwa abegereye uwo muriro kurusha abandi bimurwe.”

Mu gihe impande zose zirebwa n’iki kibazo zitagaragaza umubare nyawo w’amafaranga yo kwishyura aba baturage, mu kagari kamwe gusa ka Mashyuza abishyuza bavuga ko bafitiwe umwenda wa miliyoni zisaga 40 kandi ni ikibazo kiri mu tugari dutandatu twose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka