Rusizi: Abanyarwanda bavuye mu mashyamba ya Congo bakomeje gutahuka
Abandi banyarwanda 34 baturutse mu bice bya congo bitandukanye bagarutse mu gihugu cyabo, nyuma y’igihe kirekire barahungiye muri congo. Bose batangaza ko batari bazi amakuru y’impamo ku birebana n’u Rwanda, aho ngobumvaga bafite ubwoba bwo kugaruka.
Bavuga ko byo babiterwaga n’umutwe wa FDLR wari ubayoboye, utarifuzaga ko hari Umunyarwanda ubavamo, aho mutwe wababwiraga ko baramutse batahutse batakwakirwa neza.
Bakimara kwambuka umupaka wa Rusizi y ambere bahise bagubwa neza kuko ngo bakiriwe neza nabandi Banyarwanda, bityo ngo bakaba basanga ibyo FDLR yababwiraga ari ibinyoma ugerageje kureba ubuzima bwabo bwononekaye bitewe n’imibereho mibi babayemo igihe kinini mu mashyamba ya Congo.
Abenshi bashimishijwe no kongera kubona imisozi kuko babaga mu mashyamba y’inzitane imvura igahora ibanyagira buri munsi n’inzara itaboroheye.
Muri aba batahutse kuri uyu wa Gatanu tariki 25/01/2013, hamwe n’abaje kuwa mbere yahoo tariki 23/01/2013, bose bagera kuri 34, harimo abagabo batanu, abagore icyenda n’abana 20 bavuye mu bice bitandukanye bya Repuburika iharanira demokarasi ya congo.
Mu byo bakangurira bagenzi babo basize mu mashyamba nka Karehe, Shabunda, Kabare, Masisi na Walikare, ni ukubashishikariza gutahuka bakava mu bihuru bakagaruka iwabo mu gihugu cyabo kuko ngo nta nyungu nimwe bigeze babona usibye kuba barahangayitse gusa.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|