Rusizi: Abanyarwanda bajya i Bukavu nabo batangiye hohoterwa n’Abakongomani

Abanyarwanda bakorera ingendo zabo bambuka umupaka w’u Rwanda na Bukavu, nabo batangiye guhohoterwa n’Abakongomani. Abagera kuri batandatu nibo bamaze guhohoterwa, nyuma y’Abandi bagera kuri 11 bahohotewe i Goma.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11/08/2012, nibwo hamenyekanye amakuru ko hari Abanyarwanda bahohotewe, ubwo bari bari bageze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu mujyi wa Bukavu uherereye mu Majyepfo.

Ibi bikaba ni ibyatangajwe n’Abanyarwanda batatu muri batandatu bahohotewe, barimo Damascene Sebakungu; Elyezel Kwizwera n’undi mugore. Kuri uyu bari kuvurirwa ku bitaro bya gihundwe kubera gukubitwa cyane.

Iki gikorwa cyo guhohotera Abanyarwanda bahahirana n’umujyi wa Bukavu, cyaturutse ku myigaragambyo yahabaye kuri uyu wa Gatandatu, aho abawutuye bavugagako inyeshyamba zo mu utwe wa M23 zaba zawugezemo, bagatangira kwibasira Abanyarwanda.

Abahohotewe bahise bagezwa ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo bavurwe.
Abahohotewe bahise bagezwa ku bitaro bya Gihundwe kugira ngo bavurwe.

Aganira na Kigalitoday.com, umwe mubakubiswe yavuzeko yari yazindukiye mu mujyi wa Bukavu agiye gucuruzayo amata, ageze ahitwa i Nyawera yahahuriye n’abaturage bigaragambyaga bafite ibyapa byanditseho ko badakeneye Abanyarwanda baza kubutaka bwa Congo.

Avuga ko abigaragambyaga bari bitwaje umusaraba utukura, baramwadukira baramukubita banamwambura amafaranga agera ku bihumbi 30 na litiro 40 z’amata yari yagiye gucururizayo.

Undi witwa Kwizera nawe uvuga ko yahohotewe ingabo na Polisi birebera, bamwambuye ibyangombwa birimo na Mutuelle de santé, dore ko uyu we asanzwe yiga i Bukavu n’amafaranga bihumbi 10.

Abo Banyamrwanda bose baje gutoroka ababahohoteraga, bagera ku mupaka wa Rusizi ya II, bavuga ibyababayeho, abari bakomerwetse Police y’u Rwanda ibajyana ku bitaro, kuko umwe muri bo byagaragaragako yababaye cyane, bikekwa ko bamuvunnye umugongo kuko atabasha kwicara.

N’ubwo ibyo byabaye ntibibuza Abakongomani gukomeza gukorera ubucuruzi n’ingendo zabo mu mujyi wa Rusizi, abandi bakidagadurira mu tubari two mu mujyi wa Rusizi.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka