Rusizi: Abanyarwanda babaga mu mashyamba ya Congo bakomeje gutahuka umunsi ku wundi
Impunzi z’Abanyarwanda zari zaraheze muri Repubulika iharanira Demokaresi ya Congo zikomeje gutahuka mu Rwanda, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/12/2013 abagera kuri 29 nabo bageze mu nkambi ya Nyagatare.
Babajijwe icyatumye batinda gutahuka, abenshi bahuriza ko bari barabuze inzira kuko ko umutwe wa FDLR utari woroheye abafite uwo mugambi wo kugaruka mu Rwanda. Abandi bavuga ko bari bataramenya amakuru y’ukuri ku Rwanda.
Bavuga ko FDLR yababwiraga ko nta mahoro ari mu Rwanda, ibyo bikabatera impungenge zo kugaruka iwabo.
Mu batahutse hari mo abana 19, abagabo batatu n’abagore barindwi ari nabo biganjemo abatahuka. Bamwe mu bagabo batahutse batangaza ko batazi impamvu bagenzi babo bakomeje kuzerera muri Congo kandi ntamahoro bigeze bayiboneramo.
Ibyo bikagaragazwa na muri aba batahutse, aho abenshi batahutse imiryango yabo yarashiriye muri congo, kubera intambara n’uburwayi butaboroheraga kuko batagiraga imiti ibavura mu mashyamba.
Aba banyarwanda bakomeza gutangaza ko bari babayeho mu buzima bwa kinyamaswa, kuko uwarwaraga ntawamwitagaho bitewe n’uko nta bundi bufasha bwaba ubwimiti cyangwa ubundi ubwaribwo bwose bwahabaga.
Abenshi mu bagore bagaya abagabo babo aho bababwira ko batangajwe n’ukuntu Abanyarwanda basanze mu gihugu babakiranye urukundo n’ururwiro, babaha ibiryo abarwayi bakitabwaho bavurwa.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|