Rusizi: Abanyarwanda 30 bishimiye kugaruka mu gihugu cy’amavuko
Abanyarwanda 30 biganjemo abana n’abagore bavuye mu mashyamba ya Kivu y’Amajyepfo muri Congo bagarutse mu Rwanda tariki 27/08/2013 binjiriye ku mupaka wa Rusizi I.
Kamaraba Felicite avuga ko impamvu zatumaga badataha ari ukutagira amakuru ahagije ndetse hakaba n’abababwira amakuru y’ibihuha ashingiye ku iterabwoba kugirango ntibatahuke.
Ayo makuru ngo atuma hari benshi badataha icyakora ngo bari kugenda babatahura kuko batangiye kubona amakuru y’ukuri ari nabyo bitumye aba bava mu mashyamba.

Uyu mugore Kamaraba hamwe na bagenzi be bavuga ko bashimishijwe no gutaha mu gihu cyababyaye ndetse iterambere bagisanzemo rikaba ryabashimishije ugeraranije ngo n’igihuru bamazemo imyaka myinshi.
Muri aba Banyarwanda bavuye mu mashyamba ya Congo harimo umwana witwa Enna watandukanye na babyeyi akaba yatashye mu rwamubyaye wenyine.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|