Rusizi: Abanyarwanda 25 batahutse havumburwamo 5 biyoberanyije

Mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo iri mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, ku wa 11/11/2014, hageze abanyarwanda 25 batahutse bava muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo.

Muri iyi miryango 11 y’abantu 25 yatahutse, nyuma yo kubakorera isuzuma n’inzego z’umutekano, abantu batanu baje kuvumburwa bakurwa mu bandi kuko batahutse inshuro nyinshi.

Umwe muri bo witwa Vumiriya avuga ko icyatumye yongera kugaruka mu nkambi kandi yari yarahanyuze mbere ari uko yari avuye kuzana umwana we yari yarasize muri Kongo, bityo akaba yarongeye kuhanyura kugira ngo ahabwe imfashanyo bagenerwa n’ishami ryu’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR).

Abandi bagiye bafatwa barezwe na bagenzi babo nyuma yo kugira ubwoba bamaze kubona ko mugenzi wabo afashwe.

Aba banyarwanda bavuga ko impamvu bakomeje kwiyoberanya bagatahuka inshuro nyinshi ari uko ngo baba bifuza kongera gufata ibiryo bahabwa na HCR kuko iyo babibonye babasha kubigurisha bityo bakikenura.

Batinze gutaha kubera kutagira amakuru nyayo no kubura inzira ibacyura.
Batinze gutaha kubera kutagira amakuru nyayo no kubura inzira ibacyura.

Akenshi iyo abanyarwanda batahutse hafatwamo abatari bake baba bigize impunzi kandi atari zo bakongera bagasubizwa iwabo, iyo bavumbuwe ntayindi mfashanyo bahabwa uretse kubasubiza aho bakomoka

Kutagira amakuru y’ukuri byatumye badataha

Ubwo Kigali today yabazaga aba banyarwanda batahutse impamvu batinze gutaha abenshi bavuze ko baburaga amakuru y’ukuri ku bibera mu Rwanda aho bahoraga bahura n’ibihuha bikabaca intege mu gutahuka. Bimwe muri ibyo bihuha bavuga ngo bababwiraga ko nibagera mu Rwanda bazafatwa bakicwa bityo bigatuma bagira ubwoba bwo gutahuka.

Mujawamariya Solange, umwe mu bagore batahutse avuga ko kubera kurambirwa n’ubuzima bubi yirengagije ibyo bamubwiraga ahitamo gufata inzira aratahuka, kuko naho yari ari mu mashyamba ya Kongo ngo yabonaga narwo ari urupfu mu zindi aho bahoraga biruka n’abana bahunga intambara zitarangira muri icyo gihugu.

Nikuze we avuga ko amakuru ku bibera mu Rwanda yari ayazi ariko akabura inzira kuko ngo babaga bagoswe na FDLR impande zose ku buryo uwavugaga ko yifuza kugaruka mu Rwanda yahitaga yicwa, ni muri urwo rwego ngo yabanje kwitonda kugira ngo abanze ashakishe inzira zo gutahuka yitonze.

Nyuma yo kugera mu gihugu cyabo aba banyarwanda bakanguriye bagenzi babo bakiri muri Kongo kugaruka mu rwababyaye kuko ntacyo bari gukora mu mashyamba usibye kwirirwa mu mihangayiko kandi abandi bari mu gihugu batekanye, naho kubyo bababwiraga bikabatera ubwoba bwo gutahuka ngo basanga ari ibinyoma bisa kuko bakiriwe nk’abana baje iwabo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka