Rusizi: Abanyamuryango ba PSD barasabwa kwima amatwi abasebya gahunda ya “Ndi umunyarwanda”
Abayobozi b’ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza (PSD) bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere barasabwa kwima amatwi no kwirinda abasebya gahunda ya ndi umunyarwanda bayivuga uko itari.
Mu nama y’inteko idasanzwe y’ishyaka PSD yateranye kugicamunsi cyo ku itariki ya 23/03/2014, Bizimana Deo, Perezida w’ishyaka rya PSD ku rwego rw’akarere ka Rusizi yasabye abanyamuryango b’ishyaka rya PSD kwirinda kwirebera mu ndorerwamo y’amoko kuko yagejeje abanyarwanda kundunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari nayo nzira y’umusaraba w’ibibazo u Rwanda rwikoreye.
Yasabye kandi abarwanashyaka ba PSD kwamagana abasebya gahunda ya ndi umunyarwanda bayivuga uko itari cyane cyane basobanukirwa ko yashyiriweho kongera kubaka Abanyarwanda no kubunga.

Nyuma yo kuganirizwa kuri gahunda ya ndi umunyarwanda, abayoboke b’ishyaka rya PSD barimo Hagenimana Theogene bavuga ko batumva kimwe impamvu zo gusaba imbabazi kuri gahunda ya ndi umunyarwanda kuko ngo abakoze ibyaha bamwe bacyumva ko bakoraga ibyo Leta yabategetse asaba ko bajya basobanurirwa neza iby’izo mbabazi basaba.
Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwanabajije ingamba ruteganyirizwa muri iki gihe kugirango rutazagwa mu mitego nk’iyo urwo hambere rwaguyemo rukoreshwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Maitre Nsengumuremyi Senglo, perezida wa PSD mu karere ka Nyamasheke nawe witabiriye iyi nama yasobanuriye aba banyamuryango ko abishe bari bafite ubwenge bwo kumenya icyiza n’ikibi kuburyo bari kwanga gukora amakosa yo kwica inzirakarengane ari nayo mpamvu bagomba gusaba imbabazi naho ku kibazo cy’intwaro urubyiruko rugomba kwitwaza muri iki gihe babwiwe ko bagomba kwihangira imirimo biteza imbere.

Intumwa ya Rubanda mu inteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite, Depite Niyonsenga Theodomire ubarizwa mu ishyaka PSD yasabye abarwanashyaka b’iryo shyaka gusobanukirwa gahunda ya ndi umunyarwanda bakayifashisha mu gukemura ibibazo bafite.
Muri iyi nama ya PSD abanyamuryango b’iri shyaka banashimiwe uruhare bagize mu gikorwa cy’amatora bagaragarizwa ibyayavuyemo ndetse banasabwa kurushaho gukunda ishyaka ryabo banongera abanyamuryango.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
It was very nice in PSD Rusizi. Go ahead please