Rusizi: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barishimira ibyagezweho mu myaka 25

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu kagari ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bishimiye ibikorwa by’iterambere bagejejweho n’uwo muryango birimo imihanda, amashanyarazi, amazi meza no gufasha abaturage kubakura mu ngoyi z’ibibazo.

Batashye ivomero ry'amazi meza.
Batashye ivomero ry’amazi meza.

Uretse gutaha amazi meza n’amashanyarazi, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze ushinzwe, tariki 20/10/2012, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basakariye inzu umukecuru witwa Nyirandayambaje Serafina undi musaza witwa Nkusi Geregori yorozwa inka.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu kagari ka Cyangugu batangaje ko batazigera batatira igihango umuryango wabo kuko urebera abatishoboye uburyo nabo babaho.

Nyirandayambaje yishimira ko FPR-Inkotanyi igiye kumusakarira inzu.
Nyirandayambaje yishimira ko FPR-Inkotanyi igiye kumusakarira inzu.

Chairman w’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Kamembe, Twagirumukiza Antoine, yasabye abanyamuryango kurushaho gufata neza ibikorwa bagejejweho n’umuryango wa FPR-Inkotanyi kugira ngo bizakomeze kubagirira akamaro ndetse bikageze no ku bandi.

Bari bishimye bidasanzwe.
Bari bishimye bidasanzwe.

Mu gusoza uwo muhango, ushinzwe imiyoborere myiza mu muryango FPR-Inkotanyi mu kagari ka Cyangugu, yasabye abaturage kurushaho gukunda umuryango no guharanira kugera ku bikorwa byakomeza kuwuhesha agaciro.

Musabwa Ephrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka