Rusizi: Abanyamadini n’amatorero mu rugamba bw’ubumwe n’ubwiyunge
Abanyamadini n’amatorero barasabwa kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu bumwe n’ubwiyunge kugira ngo imbogamizi zikigaragara ziterwa ahanini n’ubukana bw’icyaha cya Jenoside nazo zazarangire.
Ibi ni ibyatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Dr Habyarimana J.Baptiste, mu kiganiro n’abanyamadini n’amatorero bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda , benshi mu bacitse ku icumu bagiye bagaragaza ko bataheranwe n’agahinda ahubwo ko bari muri gahunda yo kwigira bakora cyane bakiteza imbere, gusa hari imbogamizi nke bagiye bagaragaza muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Zimwe muri izo mbogamizi ni nko kuba baragiye bitabira ibiganiro bonyine ukabona abakoze Jenoside bakanayibabarirwa barabaye ba ntibindeba, kimwe n’abakoze Jenoside ubu bakaba bakidegembya batarahanwa hitwajwe ko ngo amadosiye yabo yabuze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge atangaza ko izi ari imbogamizi kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ariko ko biterwa n’ubukana bw’icyaha cya Jenoside bityo bikaba bitaba ari igitangaza hari bake batarabasha kucyakira haba ku ruhande rw’abakoze Jenoside cyangwa ku ruhande rw’abayikorewe.
Dr Habyarimana yavuze kandi ko n’ubwo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ihagaze ku gipimo gishimishije, amadini n’amatorero agifite akazi gakomeye ko gufasha abatarabasha kwakira ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge igenda itanga mu turere ku banyamadini n’amatorero ubu igeze mu karere ka Rusizi.
Bamwe mu bahagarariye amadini n’amatorero biyemeje gufasha abayoboke babo ndetse n’abaturage muri rusange kugira ubushake bwo kwakira ibikomere Jenoside yakorewe Abatutsi yasize mu banyarwanda; nk’uko umushumba w’itorero rya ADPR Gihundwe yabyiyemeje.
Nyuma y’uturere twa Rusizi na Nyamasheke, ibiganiro bigamije gusesengura inzitizi zikigaragara muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge n’uruhare rw’amadini n’amatorero mu gukuraho izo nzitizi bizakomereza no mu ntara y’amajyepfo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|