Rusizi: Abandi batahutse bemeza ko amashyamba ya Congo yari abageze kure
Abandi Banyarewanda 24 batahutse kuri uyu wa kane tariki 30/01/2013, bakigera mu nkabi ya Nyagatare bahise batangaa ko ubuzima bwo mu mashyamba bumaze kubava ku nzoka, kuko bose uko batahutse nta numwe ufite ubuzima bwiza.
Abenshi mu bakunze kuza ni abagore biganjemo abana naho abagabo haza imbarwa, iyo ubajije abagore impamvu abagabo badatahuka basubiza ko hari abagifite ubwoba bwo kugaruka mu Rwanda bitewe n’uko ngo baba badafite amakuru ahagije kuberebana n’u Rwanda.
Ku ruhande rwaba batahutse batangaza ko impamvu yatumye batinda gutahuka ari uko bari barabuze inzira zo kuva mu mashyamba ya Congo, hakiyongeraho imbogamizi z’umutwe wa FDLR utifuza ko Abanyarwanda bagaruka iwabo.
Gusa ngo n’abagerageza kuza bahaguruka mu buryo bwo kwihisha kuko ngo iyo abasirikare ba FDLR babimenye bahita bamugirira nabi, bikaba byavamo n’urupfu, nkuko tbyatangajwe na Emmanuel Gatete, umwe mu batahutse.

Mu itahuka ryabo harimo uruhare rwa Raiya mutomboki ukaba ari umutwe witwaje intwaro ukorera muri Congo wabokeje igitutu aho ngo uwomutwe uhora uhiga Abanyarwanda bari muri Congo.
Gusa ibigaragara ni uko ubuzima bwaba Banyarwanda bwangiritse bikabije aho usanga ku bana imisatsi yaracuramye, abagore n’abagabo nabo
ntiborohewe n’indwara zibikatu.
Aba batahutse bavuye muri zone ya Karehe, barimo abana 15, abagore batanu n’abagabo bane. Bavuga ko inyuma bahasize bagenzi babo nabo ngo bafite gahunda yo gutahuka.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|