Rusizi: Abandi barwanyi babiri babaga muri FDLR batahukanye n’imiryango yabo

Abakoporali babiri Mbananabenshi na mugenziwe Nzeyimana, baraye bageze ku mupaka wa Rusizi ya mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/01/2013. Batangaza ko bitari byoroshye gutahuka n’agato kubera ko FDLR izira kumva abantu batahutse.

Bavuze ko ariyo mpamvu ahanini batinyaga kugaruka mu gihugu cyabo, ariko kugira ngo baze byatewe n’uko bahagurutse ari benshi babwibwa n’abayobozi babo ko batashye. Nyuma bategereje ko bazagera ku mupaka w’u Rwanda baraheba niko gucikamo ibice bibiri.

Igice kimwe cyaratahutse naho ikindi gikomeza kwigumira mu mashyamba ya Congo.

Aba bagabo bavuga ko batazi aho bagenzi babo bakomeje kujya, kuko bo ngo bahise bishyikiriza Umuryango w’Abibubye kugira ngo ubacyure. Ariko bemeza ko ikigaragara ni uko abayobozi ba FDLR bakomeje kwinangira gutahuka mu Rwanda aho banatwaza igitugu abasirikare babo.

Aba basirikari beemza ko usanga bababwira ko bazaza mu Rwanda habayeho ibiganiro, ariko abenshi ntibakibyizra kuko bamaze igihe kinini babibwibwa, ariko baje gusanga ari ukwibenshya.

Buri wese yagiye azana n'umuryango we.
Buri wese yagiye azana n’umuryango we.

Bakavuga ko ikibyihishe inyuma ari ibyo abo bayobozi ba FDLR basize bakoze mu Rwanda, bityo bigatuma babuza abasirikare bato gutahuka kugira ngo bakomeze babarinde.

Abasirikare bose batahuka kimwe naba bombi bararasaba bagenzi babo basiga ye muri FDLR kureka kumva amabwire y’abayobozi ba FDLR, kuko bazi icyo basize bakoze ibyo bigatuma bashuka abasirikare bato kugira ngo bakomeze kuba abacakara babo.

Bavuga ko abatahutse ko bakirwa neza kandi bagahabwa ibyangombwa byo mu buzima busanzwe, aho basanga bitandukanye n’ibyo babwibwaga n’abayobozi ba FDLR.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka