Rusizi: Abandi banyarwanda 38 bavuye mu ma shyamba ya Congo
Abanyarwanda biganjemo abana n’abagore bambutse umupaka wa Rusizi ya mbere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013, bavuye mu mashyamba ya Congo. Batangaje ko batahutse kubera ubuzima bubi babagamo kandi igihugu cyabo gitekanye kinatera imbere.
Francine Mukandayisanga, umubyeyi w’imyaka 34 ukomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, yavuze ko impamvu ituma badataha ari ibihuha bahabwa iyo bari mu ma shyamba ya Congo.
Uyu mugore yivugira ko yatunguwe no kubona uburyo u Rwanda rwabakiriye rwarateye imbere, aho yifuza ko na bagenzi be bakiri mu mashyamba bakwihutira gutaha. Yavuze ko ibyo bababwira ari binyoma n’ibihuha by’abashaka kugumayo ibyo biyiziho bya Jenoside.

Mukandayisenga waje avuye muri zone y’i Fizi, avugako bayihuriyemo n’ibibazo byinshi birimo n’abarwanyi ba Mai mai ya kutumba ya horaga ibambura ibyabo ikanabarwanya.
Anastasie Munyemana, umuyobozi w’inkambi y’agateganyo ya Nyagatare, yashimiye abo bagore n’abana ubutwari bagaragaje bava mu mshyamba ya Congo bagataha mu rwababyaye aho bagiye gufatikanya n’abandi batura Rwanda mu iterambere ry’igihugu.
Abatashye bavuye muri Zone ya Fizi, Kabare, Masisi, Idjwi, aho hatashye abana 28 barimo abagore 9, umugabo umwe.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|