Rusizi: Abana 205 bo mu kibaya cya Bugarama bamaze guterwa inda z’indaro kuva mu ntangiriro za 2014
Ababyeyi batuye mu kibaya cya Bugarama baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’abakobwa bagenda batwara inda zidateganyijwe kandi batarageza igihe cyo kubyara. Aba baturage bavuga ko ikibitera ari ubukene n’irari ryo gukunda amafaranga.
Umwaka ushize wa 2013 imibare igaragaza ko abakobwa babyabye badakwije imyaka y’ubukure ari 465, naho kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2014 kugera mu kwa 6 bamaze kugera 205 kandi iyo mibare ikomeza kugenda yiyongera.

Aba baturage batuye mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura, Nyakabuye na Gitambi batangaza ko abaturanyi babo ari bo babashukira abana kubera amafaranga bakura mu buhinzi bw’umuceri, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Nzabamwita Emmanuel.
Aba baturage basaba ubuyobozi bw’akarere ko bwahagurukira iki kibazo, kuko uko iminsi ishira ariko gikomeza kuba nk’indwara.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar, avuga ko iki kibazo cyo kwangiza abakiri bato baterwa inda zitifujwe cyahagurukiwe aho ababikora bafatwa bagashyikirizwa inzego z’ubutabera. Yongeraho ko ibyo bikajyana na gahunda ihari yo gukangurira abaturage kuringaniza urubyaro.
Asaba ababyeyi batuye muri ako gace gufata iyambere mu kwigisha abana babo babarinda kwishora mu busambanyi bubakururira ibibazo bitandukanye, birimo kwanduzwa indwara zikomoka ku mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Nzeyimana avuga ko impamvu z’ubukene ababaturage batanga zidafatika kuko muri icyo kibaya ariho haboneka umusaruro mwinshi w’ubuhinzi n’ubworozi mu karere kose, kuko icyo ari cyo gihingwa cyera. ikindi icyo kibaya ngo cyeramo imyaka myinshi ku boryo kigaburira akarere ka Rusizi kose kigasagurira n’amasoko yohirya nohino mu gihugu.
Abaturage batuye mu ikibaya cya Bugarama bihariye ibirenga kimwe cya gatatu cy’abaturage bose b’akarere, kuko akarere ka Rusizi gafite abaturage bagera kubihumbi 400, mu gihe iyo mirenge ifite abagera kubihumbi 150.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibo bigendana nuko bugarama ariho hari taux d’infection eleve ya SIDA mu rwanda. Ni ukuvugako bugarama ariho hagaragara ubwandu bukabije mu rwanda. Ibi bivugiki raero, meya wa Rusizi fatira ikibazo hafi, mushakishe ingamba zihuse kuo murabo bana ibirenga 2/3 byanze bikunze byandura izo ndwara, nabo bakazimukana muyindi mugi (exode sexuelle) ubundi bikoreka igigugu cyose.