Rusizi: Abamotari bizejwe miliyoni ebyiri nyuma yo kunoza imikorere

Abagize amakoperative y’Abatwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Rusizi barakangurirwa kwibumbira hamwe mu rwego rwo kunoza umurimo wabo ugakorwa mu buryo bw’umwuga kugira ngo urusheho gukomeza kubateza imbere, bibumbira mu mpuzamakoperative imwe.

Ibi babisabwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanel mu nama yabahuje n’abatwara abagenzi kuri za moto mu Karere ka Rusizi kuwa 11/01/2015, aho yanabakanguriye gufatanya na polisi gucunga umutekano w’igihugu haba mu muhanda no hanze yawo batanga amakuru bagakumira ibyaha bitaraba.

IGP Gasana asaba abamotari kwibumbira hamwe kandi bakarushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba.
IGP Gasana asaba abamotari kwibumbira hamwe kandi bakarushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba.

Ni muri urwo rwego kandi IGP Gasana yemereye aba bamorari inkunga y’amafarangana angana na Miriyoni ebyiri ndetse na Moto 2 mu gihe bazashyira mu bikorwa ibyo yabasabye.

Bamwe mu bamaze imyaka itari mike muri uwo murimo wo gutwara abagenzi ku mapikipiki barimo Sibomana Haruna, umuyobozi wa koperative COMORU bavuga ko mu myaka yashize bakundaga guhura n’ikibazo cy’umutekano muke mu buryo butandukanye ndetse rimwe na rimwe bakicwa n’abagizi ba nabi bashaka kubambura ibyabo.

Gusa ubu ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda hamwe no kubahiriza inama yagiye ibaha ubu ngo bamaze kubona umusaruro wabyo, aho bari kwiyubakira inzu y’amagorofa ane ifite agaciro ka miriyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abamotari bijeje IGP Gasana ko bazuzuza inshingano basabwa n'igihugu.
Abamotari bijeje IGP Gasana ko bazuzuza inshingano basabwa n’igihugu.

Abamotari bo mu Karere ka Rusizi bijeje umuyobozi wa Polisi y’igihugu ko bazashyira mu bikorwa bidatinze ibyo yabasabye dore ko ngo yasanze icyo gitekerezo cyo gukorera hamwe mu mpuzamakoperative bari bagifite, bityo bakaba bizeye kuzafata iyo nkunga nta nkomyi.

Imibare y’abamotari bakorera mu Karere ka Rusizi nabo ubwabo ntibayizi neza bitewe n’uko nta huriro ry’akoperative bafite bahuriraho bose, cyakora abakorera mu mujyi no kuri za santere z’ubucuruzi ni 1056 kandi muri buri murenge hariho ishyirahamwe.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

Polisi yacu ni nziza rwose.Iducungira umutekano ikanadutera inkunga.Bakomereze aho.

Rwego yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka