Rusizi: Abakozi batujuje ibyangombwa bahawe iminsi 30
Inama njyanama y’akarere ka Rusizi yateranye tariki 02/08/2013 ifata imyanzuro itandukanye irimo isuzuma bushobozi ku bakozi b’akarere aho abadafite impamyabushobozi zisabwa bahawe iminsi 30 ngo babe bakemuye icyo kibazo.
Muri iyi nama kandi hagarutswe ku mutungo kamere uri muri aka karere ariko ukaba utambyazwa umusaruro uko bikwiye.
Company IMANZI yakoze ubwo bushakashatsi yatangaje ko muri aka karere muri aka karere hagaragara umutungo mwinshi nk’ikiyaga cya Kivu, zahabu , ibyambu bitandukanye, ubutaka bwiza n’ibishanga byeramo imyaka ihagije, ndetse n’ubukerarugendo.

Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Symphorien, yavuze ko hari umutungo kamere mwinshi aka karere gafite ariko utari uzwi wose avuga ko ubwo umenyekanye ugomba kubyazwa umusaruro ku buryo bugaragara.
Aha hunguranywe ibitekerezo ku bijyanye n’ukuntu imisoro n’amahoro byazamuka mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’aka karere n’igihugu muri rusange.

Aha nanone ngo hazongerwa agaciro k’ibikorwa by’umuganda , ibikorwa remezo byiganjemo imihanda izakorwa muri aka karere, gusuzuma hanemezwa kwimurwa kw’abanyamabanga nshingwabikorwa bamwe n’abamwe mu mirenge bayoborage bagashyirwa mu yindi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bambarize rwose
ese ni gute abo bagera mu kazi badafite ibyangombwa twe tubyibitseho twarakabuze