Rusizi: Abakoresha ibyambu bitemewe bagiye guhagurukirwa
Abakoresha ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi y ambere bakambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko bagamije kugera ku nyungu zabo bwite bihanangirijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatangarije abayobozi b’imidugudu n’ab’imirenge ifite aho ihurira n’ikiyaga ko ahantu hose habonetse abantu bahakoresha binjira mu gihugu cyangwa basohoka kuko ngo ntawe uzi icyo baba bagamije.
Ibyo ngo bikunda gukorwa n’abarobyi cyangwa Abanyekongo aho usanga akenshi bari kwambutsa ibicuruzwa bya magendo.
Umuyobozi w’akarere kandi yavuzeko ikibabaje ari uko abayobozi batifuza ko ibyambu nk’ibyo bitemewe byahagarikwa bagakomeza kurebera urujya n’uruza rw’abantu bambuka ahariho hose mu buryo budasobanutse. Aha yasabye abayobozi bose bireba guhagarika ibyambu bitemewe n’amategeko kuko ngo bishobora guhungabanya umutekano igihe icyaricyo cyose.

Aba bayobozi basabwe kwemeranywa ku byambu kikwiye kujya bikoreshwa kandi nabyo bigacungwa n’abakozi bahoraho mu rwego rwo kunoza umutekano no kubaka ubuyobozi bw’umudugudu bufite imbaragaga.
Umuyobozi uyobora umupaka wa Rusizi ya mbere nawe avuga ko ikibazo cy’ibyambu bikikije akarere ka Rusizi kibagoye cyane akaba asaba inzego z’umutekano n’iz’ibanze kungera imbaraga mu gucunga imbyambu.
Mu bitekerezo byatangwaga n’abayobozi batandukanye bitabiriye inama yabaye kuri uyu wa 02/01/2014, abenshi bagushaga mu gushyigikira ibi byambu ariko hakabaho uburyo bwo kubicunga mu buryo bukomeye.
Mu ngamba zafashwe nuko abari muri iyi nama bumvikanye ko ibyambu bizwi n’amategeko aribyo bigomba kujya bikoreshwa ibindi bigafungwa kuko bibangamira umutekano.
Bimwe mu byambu bizwi ku rwego rw’amasoko mpuzamahanga ari nabyo byemewe kujya bikoreshwa ni byambu bya Busekanka, kwihepfo na cyinzovu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo abayobozi bakoze gufata icyo cyemezo kuko igihe baretse urujya n’uruza abantu biyambukira uko bashaka niho abashaka guhungabanya umutekano binjirira, niho banyuza intwaro ndetse n’ibiyobyabwenge hamwe n’izindi magendo zitandukanye ahubwo nakumva nahandi hose u Rwanda ruhurira n’ibindi bihugu byagakozwe gutyo kuko nitwe bifitiye akamaro ahubwo n’abafatwa bahanyura bagahanwa kuburyo buhagije kandi bw’intangarugero.