Rusizi: Abakorerabushake ba Croix Rouge biyemeje guteza igihugu imbere

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 umuryango utabara imbabare Croix Rouge umaze ugeze mu Rwanda, abakorerabushake b’uwo muryango biyemeje gukomeza guharanira gufasha ababaye kurusha abandi nta gihembo, guharanira ubuzima bwiza hitabwa ku isuku n’isukura banabyigisha abandi.

Ku rwego rw’akarere ka Rusizi ibi birori byabereye mu murenge wa Nzahaha mu kagari ka Butambamo, byitabirwa n’abantu mu byiciro bitandukanye.

Madame NSABIMANA Patrcicie, Perezidante wa Komite ya Croix Rouge y’u Rwanda mu karere, nyuma yo kugaragaza bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bagezeho ahanini bishingiye ku gufasha, yagaragaje ko inzira ikiri ndende kandi igikomeza.

Mu bandi bayobozi bose bafashe ijambo bagarukaga ku bikorwa byiza umuryango Croix Rouge umaze kugeraho, haba mu birebana n’imibereho myiza hatangwa amatungo ku miryango itishoboye, ibikorwa by’ubutabazi cyane cyane ku bagwiriwe n’ibiza, igikorwa cyo gutanga amaraso ku ndembe ziyakeneye muri gahunda y’ubuzima ndetse na gahunda y’isuku n’isukura.

Bamwe mu bakorerabushake ba Croix Rouge mu karere ka Rusizi.
Bamwe mu bakorerabushake ba Croix Rouge mu karere ka Rusizi.

Ubutumwa bwo gukomeza kunganira gahunda za Leta bwongeye gushimangirwa n’umuhuzabikorwa wungirije w’uyu murayango Croix Rouge y’u Rwanda Mu Ntara y’Iburengerazuba, Bwana Ngizwenayo Théobar, anashishikariza abandi banayamuryango bashya kubagana.

Muturutsa Patrick wari uhagarariye akarere muri ibi birori na we yagarutse ku bikorwa byiza ahanini biba bishingiye ku gufasha utishoboye, asaba buri wese kujya ahora abizirikana anashyigikira igitekerezo cy’uko buri wese yakagombye kuba umunyamuryango wa Croix Rouge.

Muturutsa yijeje ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi muri ibyo bikorwa byose biganisha ku mibereho n’ubuzima bwiza bwa buri muturarwanda.

Kugeza ubu bwo hizihizwaga iyi sabukuru y’imyaka 150 umuryango utabara imbabare Croix Rouge umaze ku isi n’imyaka 50 umaze ugeze mu Rwanda, mu karere ka Rusizi habarurwa abanyamuryango bawo 2.580.

Biyemeje ko bagiye kurushaho kongera ingufu muri gahunda y’ibikorwa bihaye, harimo n’ikirebana no gutera ibiti hagamijwe kubungabunga no kurengera ibidukikije by’umwihariko ahantu hahanamye hakibasirwa n’ibiza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka