Rusizi : Abakirisitu bataye pasitori mu rusengero barigendera

Abakirisitu basaga 40 basengera mu itorero ryitwa Inkuru Nziza ryo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bataye pasitori witwa Sezibera Fenias mu rusengero barigendera tariki 15/07/2012.

Uyu mupasitori wasezeweho n’abakirisitu be yatangaje ko atazi impamvu yo gusezera kw’abayoboke b’itorero rye ariko akeka ko bajyanywe n’umwarimu w’iryo torero wari uherutse guhagarikwa kubera amakosa yari yakoze ariko nyuma yo kuyasabira imbabazi yari yababariwe.

Abamusezeye bamuzaniye ibaruwa ivuga ko bagiye gukorera umurimo w’Imana ahandi yanditseho n’urutonde rw’abakiristo mirongo ine.

Pasitori Sezibera yari yashobewe asa n'uwaguye mu kantu.
Pasitori Sezibera yari yashobewe asa n’uwaguye mu kantu.

Abo bakirisitu bayobowe n’uwo mwarimu kandi ngo bari bafite gahunda yo gukura Pasitori Sezibera ku bu pasitori ariko na we abimenya kare arabananiza.
Ubusanzwe iryo torero ryari rifite abakirisitu bake babarirwa ku ntoki.

Bamwe mu baturage batangaza ko amatorero y’iki gihe ashakisha inyungu kuruta uko barokora abantu mu byaha babigisha ijambo ry’Imana ibyo ngo bigaragazwa n’uko imvururu mu matorero hirya nohino zikunze kumvikana.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko intama z’iki gihe nazo ziza zirusha! ubwo se ziyongoje zija he!! Shiii, enda garuka wa nntama we!! shhiii, enda garuka niko mvuze. uko usize umushumba uja he? ntimuza mumenya kubaha abungeri none? garuka vuba, nje ndagusabye kandi uje unumvira.

Gumamo yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ariko Intama z’iki gihe nazo !!! Ubwo se ziyongoje zijya he zigasiga umushumba!! Shiiiii, enda garuka syi, enda garuka wa NNtama we!! Niko mpaye nzihamagara! njewe nza nzihamagara zikanumvira, wewe byogenze gute mbega!!

Gumamo yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Murabizi,ngira iyerekwa ndabyemeye! maze iminsi ntekereza kuri ririya Torero Inkuru Nziza Kamembe! Natekereje cyane aho urusengero rwubatse, nsanga kugira umubare mwinshi w’abakirisitu bigoye. Ni kure, nta modoka wabona igihe ugiye cg uva gusenga. None se pasitori ubwo ntaramenya impamvu bamutaye mu rusengero?Ngo yashobewe ! Ubundi INKURU NZIZA ni itorero ryiza ,ariko rigenda gahoro mwendo wa nyoka!No mu Itorero Inkuru nziza mu mujyi wa Kigali harimo abayobozi bagenda gahoro cyane,nibatareba neza abakirisitu bazabasiga mu itorero bajye mu yandi!

Karori yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Muriya mumubajije yababwira ko amata yagiye!!! wa muagni wa Kanyombya!!!

amani yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Bariya bakristu baje gutahura ko uriya Pr ari umutekamutwe wari ugamije kubacuza utwabo. N’ubundi ngo iminsi y’igisambo ni 40.Nashakishirize ahandi naho ubundi ake karashobotse.

Rangira yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

iyinkuru ni pirate,iri torero nirihe ngo tumenye iryo ariryo ngo turice amazi,...............muratubeshye tuuuuu! ?

mwenyewe yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Pr abuze intama, arabigenza ate, n’akomeze umurimo niba koko ayobowe numwuka w’uwiteka, biriya ntibimutangaze kuko byarahanuwe. Burya Kwizera ni ingenzi cyane kd sibyiza kugendera kumuntu uwari we wese, ahubwo reka twigane YESU azatuyobora.

yupi yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka