Rusizi: Abakekwaho uburwayi bwo mu mutwe bafashwe kugira ngo bitabweho

Abakekwaho kugira uburwayi bwo mu mutwe 15 bo mu karere ka Rusizi bafashwe ku mugoroba wa tariki 14/01/2013kugira ngo babajyane kubavuza i Ndera.

Nubwo bari bafite amahane menshi arimo no kurwana, Polisi yagerageje kubahendahenda kugira ngo barebe ko babageza mu murenge wa Giheke aho bagomba gusuzumirwa kugira ngo hafatwe icyemezo kuri buri umwe wese cyo kuba yajyanwa i Ndera.

Akakekwaho kugira uburwayi bwo mu mutwe bafatiwe mu mujyi wa Kamembe.
Akakekwaho kugira uburwayi bwo mu mutwe bafatiwe mu mujyi wa Kamembe.

Ibyo kandi biri mu rwego rwo kugaragaza ko nubwo barwaye mu mutwe bagomba kwitabwaho kimwe n’abandi Banyarwanda kuko ngo iyo umuntu yamaze kumenyekanaho icyo kibazo akenshi imiryango yabo irabaheba bityo bikaba byatuma ahura n’ibindi bibazo mu gasozi dore ko aba atakiba imuhira.

Aba bakekwaho uburwayi bwo mu mutwe bafatiwe mu murenge wa Kamembe aho ngo bakunze no guteza umutekano muke mu mujyi ndetse ngo bakaba bateza n’impanuka.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

Eh, ko bari baratinze kubavuza ra?Aho ntiwasanga bafashemo n’abasa nabi kubera ubukene kugirango hatazagira umuyobozi mukuru ubasanga mu nzira!!

Ben yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka