Rusizi: Abakandida ba RPF basabye amajwi nabo basabwa imihanda

Abakandida ba FPR inkotanyi bari kwiyamamariza kuzinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bahawe umukoro wo gukura abaturage b’imirenge ya Butare na Gikundamvura mu bwigunge.

Abakandida ba FPR Inkotanyi bari kwiyamamariza i Rusizi bahawe umukoro wo gukura abaturage mu bwingunge
Abakandida ba FPR Inkotanyi bari kwiyamamariza i Rusizi bahawe umukoro wo gukura abaturage mu bwingunge

Ubwigunge abatuye iyi mirenge bavuga ni ukutagira imihanda ibahuza n’indi mirenge ku buryo kuva aho bayuye ku gera ku karere kabo ka Rusizi bakoresha ibihumbi 12Frw bateze moto, kuko nta bindi binyabiziga bitwara abagenzi bihagera kubera kutagira imihanda.

Uretse n’ibyo Ntamazi meza bagira, amashanyarazi no kwivuza ngo bakora urugendo rurerure, kuko kugera ku bitaro bikuru bya Mibirizi na Gihundwe iyo bahohereje umurwayi ngo bagenda hafi umunsi wose.

Ngizwenabagabo Ephrem yagize ati “Kugira ngo tuve hano tugera Kamembe dukoresha amatiki ari hejuru. Tukaba twifuza ko ibikorwa byo byo gukora umuhanda ko byakwihutishwa.”

simbarikure Philemon yungamo ati “Mu byo twabasaba icyambere ni ukwegera abaturage kuko iyo ubegereye ubasha no kumenya ibibazo bafite, igikurikira harimo amazi badukoreye ubuvugizi imihanda nayo bakayitugezaho n’amavuriro ku girango tugere ku buzima buzira umuze.”

Ibyishimo byari byose ku banyamuryango ba FPR
Ibyishimo byari byose ku banyamuryango ba FPR

Mushinzimana Ephrem, umuyobozi uhagarariye umuryango wa FPR-Inkotanyi muri iyi mirenge avuga ko ibi bibazo babizi ndetse ngo batangiye kubikoraho, aho babizeza ko uyu mwaka utazarangira umuhanda ubahuza n’ibindi bice by’igihugu utararangira gukorwa ndets n’ibindi bigakurikiraho.

Ati “Hariya hantu hari gahunda ziteganyijwe ndetse zaranatangiye. Uriya muhanda uzamuka ugaca Gikundamvura, ugaca Butare ukagenda ukagera na Bweyeye rwose nta mwaka ushira udakozwe.”

Akomeza agira ati “Harimo haranatekerezwa kubegereza gahunda z’ubuvuzi abaturage bo muri kiriya gice iyo barembye babohereza ku bitaro bya Gihundwe cyangwa Mibirizi.”

Ntibyoroshye ku baturage batuye muri iyi mirenge gukora ingendo zijya mu tundi turere tw’igihugu ndetse yewe ngo hari n’abageza muzabukuru bataragera aho akarere kabo kari.

N'ubwo imvura yari nyinshi ntibyabujije abanyamuryango ba FPR kwitabira kwamamaza abakandida babo
N’ubwo imvura yari nyinshi ntibyabujije abanyamuryango ba FPR kwitabira kwamamaza abakandida babo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMAKURUNIMEZA

COFFI yanditse ku itariki ya: 27-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka