Rusizi: Abajyanama b’akarere barasabwa kwegera abaturage babagira inama
Abagize inama njyanama y’akarere ka Rusizi hamwe n’abavuga rikijyana barasabwa kwegera ababatoye babakemurira ibibazo bafite kuko rimwe na rimwe abaturage bavuga ko abajyanama batajya babegera ngo babagezeho ibibazo byabo.
Ibi babisabwe nyuma y’amahugurwa y’umunsi umwe bahawe na komisiyo y’igihugu y’amatora yari agamije kwibutsa abajyanama ko inshingano zabo ari ukwegera abaturage bakamenya ibibazo bafite.
Moise Bokasa umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora avuga ko iyo komisiyo ikora uko ishoboye kose kugirango igeze ibyangobwa byose mu bajyanama hagamijwe kugirango hatagira ibyangirika akaba ari muri urwo rwego iyi komisiyo yamanutse kugirango bongere bibutse abajyanama inshingano zabo kugirango hazagaragare umusaruro ushimishije.

Ari nayo mpamvu yabasabye ko aya mahugurwa agomba kubakangurira kuzuza inshingano zabo aha akaba yavuze ko nyuma yaya mahugurwa bagomba kumanuka bakamenya ibyo abaturage bakeneye kuko aribo bakorera.
Gusa nubwo bimeze biryo bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko abajyanama batajya babegera ngo babagezeho ibibazo byabo aho batangazako ngo akenshi babaheruka uko bakabatoraga, ariko bagasaba ko nibura bajya bagira igihe bakagera aho abaturage batuye.
Uko abaturage babona ibibakorerwa siko abajyanama nyirizina babibona , umwe muribo witwa Ngabonziza Jean Bosco avuga ko ngo ntako batagira kugirango umuturage akemurirwe ibibazo ari nayo mpamvu abatari bake ngo bamaze kuva mu byiciro by’abakene bagatera indi ntambwe.

Nubwo abayobozi basabwa kwegera abaturage babafasha mu kubakemurira bimwe mu bibazo byingutu abaturage nabo barasabwa kugira uruhare mu bibakorerwa baharanira kwiteza imbere bityo bose bagasenyera umugozi umwe mu iterambere ry’igihugu.
Perezida wa njyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Senphorie, avuga ko umujyanama wese atorwa guhagararira umurenge ku rwego rw’akarere hagamijwe kugirango ajye agira inama abaturage anabareberera mu byabagirira akamaro bityo mu gihe ibyo bidakozwe umuyobozi ngo aba yataye inshingano ze.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo wegereye abaturage bigufasha kumenya ibyo bakeneye kandi bigufasha kumenya uko wabarindira umutekano ahubwo umuyobozi utegera abaturage ntaba akwiye kuyobora.
rwose nakazi kabo kabategeka kugera kubaturage kugirango bunguke inama zo kugira abasigaye mukarere, kugera mubaturage ndetse kenshi gashoboka kugira bagira inama zihamye kandi zifatika zo kugira abandi bakozi basigaye bo mu karere.