Rusizi: Abagororwa barasabwa kudahunga ibihano bahawe

Ubwo komiseri wungirije ushinzwe urwego rw’infungwa n’abagororwa, Mary Gahonzire, yasuraga abagororwa ba gereza nkuru ya Rusizi kuwa 21/01/2014, yabasabye aba bagororwa kudacika ibihano bahawe.

Komiseri Mary Gahonzire yavuze ko bishimiye ko abagororwa bumvise neza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho basabye imbabazi abo bahemukiye bakabicira ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aha avuga ko bumvise inshingano zabo.

Komiseri Mary Gahonzire yasabye aba bagororwa kuzirikana inzira y’amateka mabi yabaye mu gihugu cy’u Rwanda abasaba kujya babibwira abana babo mu gihe baba baje kubasura kugirango bazubake indanga gaciro nyayo ya “Ndi Umunyarwanda”.

Komiseri Mary Gahonzire asaba abagororwa kudacika ibihano bakatiwe.
Komiseri Mary Gahonzire asaba abagororwa kudacika ibihano bakatiwe.

Nyuma yo kureba bimwe mu bikorwa bikorwa n’abagororwa ba Gereza ya Rusizi, Komiseri Mary Gahonzire yabasabye kungera umusaruro wabyo haba mu bwinshi no mu bwiza , aha yababwiye ko ku kibazo cy’ibikoresho bafite bifashisha mu mirimo yabo bitajyanye n’igihe ngo bizagenda bisimbuzwa ibindi bigezweho buhoro buhoro.

Aha komiseri Gahongayire yanenze bamwe mu bakozi batuzuza inshingano zabo kimwe n’abagororwa batubahiriza ibihano bahawe aha akaba yabasabye kwikubita agashyi bakuzuza ibyo basabwa n’igihugu.

Komiseri Mary Gahonzire yabwiye aba bagororwa ko nubwo bafunzwe ngo bafite ijambo ryo kuvuga ko hari ibyo amategeko abemerera, mu gihe baba babona ko hari akarengane ni muri urwo rwego abacunga gereza kimwe n’abakozi ba gereza ya Rusizi basabwe gufasha abagororwa gukemura ibibazo byabo bafite mu buryo bemererwa n’amategeko, kuko nabo ari ikiremwa muntu.

Abakozi ba Gereza basabwe kwikubita agashyi mu kuzuza inshingano zabo.
Abakozi ba Gereza basabwe kwikubita agashyi mu kuzuza inshingano zabo.

Komiseri Mary Gahonzire yabwiye abagororwa ko ibibazo byabo bajya babagezaho babibona avuga ko bari gukomeza kubishakira ibisubizo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka