Rusizi: Abagore bo mu rugaga rwa FPR Inkotanyi bataramye buracya bizihiza Ukwibohora

Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango wa FPR INKOTANYI mu Karere ka Rusizi, bakesheje ijoro bizihiza isabukuru y’imyaka 23 u Rwanda n’Abanyarwanda bamaze bibohoye.

Muri icyo gitaramo abakuru bibukije abato umuco Nyarwanda
Muri icyo gitaramo abakuru bibukije abato umuco Nyarwanda

Kabarere Jeanne d’Arc umwe muri abo bagore yatangaje ko iri joro ryo kuwa 4 rishyira kuwa 5 Nyakanga 2017, ryabafashije gusubiza amaso inyuma bakishimira agaciro bahawe nyuma y’imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye.

Yagize ati” Uyu ni umunsi w’ibyishimo. Iki gitaramo twaracyifuje kugira ngo twongere tuzirikane icyo ingabo zahoze ari iza FPR zakoze, zibohora Abanyarwanda bose.”

Mukamurigo Mediatrice,umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi, avuga ko agaciro bahawe bakabyaje umusaruro, aho ibyo batakoraga bavuga ko badashoboye ubu babikora neza kuko ubu bari mu nzego zose kandi bakaba bakora akazi kabo neza.

Yagize ati” Baravugaga ngo nta nkokokazi ibika isake ihari batuvugiraho, ariko ubu mu gisirikare turimo, mu nzego zose zifata ibyemezo turimo, ibi tukaba tubyishimira cyane nk’abagore.”

Bishimiraga ko ubu basigaye bibona mu nzego zose
Bishimiraga ko ubu basigaye bibona mu nzego zose

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi Mushimiyimana Ephrem , yasabye ko imbaraga z’abagore zigomba kurushaho kubyazwa umusaruro, kugira ngo zihindure imibereho y’Abanyarwanda, cyane zifashishwa mu kugabanya ibibazo bikigaragara mu muryango Nyarwanda.

Ati”Imbaraga z’umugore sinabona uko nzisobanura hano ngo mubyumve. Turifuza ko izo mbaraga tuzibyaza umusaruro mu karere no mu mirenge, tugafatanya guca amakimbirane mu miryango, ndetse no guca imirire mibi idindiza abana mu mikurire.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem, yavuze ko ubu imbaraga z'Abagore zigomba kubyazwa umusaruro
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem, yavuze ko ubu imbaraga z’Abagore zigomba kubyazwa umusaruro

Abo bagore bavuga ko bazakomeza gushyigikira umuryango wa FPR Inkotanyi kuko ngo ari wo shingiro ry’iterambere ryabo.

Banyuzagamo bagacinya akadiho
Banyuzagamo bagacinya akadiho
Abakecuru nabo bararanye n'abato muri iki gitaramo
Abakecuru nabo bararanye n’abato muri iki gitaramo
Bagaragaje ko bunze ubumwe kandi bashoboye
Bagaragaje ko bunze ubumwe kandi bashoboye
Barasangiye baranasabana
Barasangiye baranasabana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka