Rusizi: Abagore b’abasirikare barasabwa kwiyubaha no kubahisha abagabo
Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ngabo z’u Rwanda (RDF) rirasaba abagore b’abasirikare bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kurushaho kuba inyangamugayo biyubaha mu bikorwa byabo bya buri munsi barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi babisabwe kuri uyu wa 28/01/2014 mu mahugurwa yahuje aba bagore bo muri utwo turere yateguwe na RDF hagamijwe guca burundu ihohoterwa aba bagore baba bakorerwa. Muri aya mahugurwa basobanuriwe ihohoterwa icyo aricyo kugirango bajye bamenya kuryirinda.
Abagore bafite abagabo b’abasirikare basobanuriwe amoko y’ihohoterwa kuko hari ubwo umuntu ahohoterwa ntasobanukirwe n’ihohoterwa yakorewe iryo ariryo.

Maj Rose Urujeni umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RDF yabwiye aba bagore ko batabaye maso ngo bakumire ihohoterwa bakorerwa bagira ibibazo bikomeye; aha yabasabye kutagira isoni zo kugaragariza Polisi n’izindi nzego z’umutekano ihohoterwa bakorewe mu gihe bahuye naryo.
Maj Urujeni yabwiye aba bagore b’ingabo z’igihugu ko bahura n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye kugitsina umunsi kuwundi asaba baba bagore kujya bajya inama kubitagenda mungo zabo kugirango ihohoterwa rigabanuke.
Maj Rose Urujeni yasabye aba bagore b’abasirikare kutiyandarika ababwira ko kuba umugabo yamara amezi make atageze mu rugo bitaba intandaro yo kwigurisha kuko aba ari mu kazi.

Yabasabye kujya bihangana bagatinya n’Imana kuko iyo bitagenze gutyo bibyara amakimbirane mu ngo n’indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina nazo zidasigaye inyuma.
Abagore bafite abagabo b’abasirikare babwiwe ko mu gihe baciye abo bashakanye inyuma baba baha urugero rubi abana babo kandi bahekeye u Rwanda abasaba kubyirinda bafata ingamba nshya zo kwiyubakira ingo zizira amakimbirane.
Mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aba bagore bashishikarijwe ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we akamutabariza mu gihe abona ari guhohoterwa, aha kandi aba bagore basabwe kurandura burundu mu ngo zabo ibikorwa by’urukozasoni byatuma haboneka umuzi wo gusanya ingo zabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Claire, aho urega wahaburiye hehe?...
Utuye hehe ubusanzwe?
Jyewe nahohotewe numusirikali mbura aho ndega nanubu kandi ndi umugore wumusirikali nahohotewe numugabo wange!ariko nabuze aho ndega.
nibyo abagabo babo barangwa n’ibikorwa byiza ninayo mpamvu nabo bakwiye kububahisha mu buzima bwaburi munsi bakaba ababere mu kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera.
uko ingabo zacu ziduhesha ishema, reka n’abagore babo nabo batange isomo aho bari hose, biyubaha kandi nabo bahagarara kigabo