Rusizi: Abagore 3 bari kwa muganga bazira inkuba yabakubitiye mu murima
Abagore batatu bakubizwe n’inkuba barimo guhinga mu murima mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Kabuye, umurenge wa Nyakarenzo mu ma saa sita z’amanywa tariki 25/09/2012 ariko Imana ikinga akaboko ntihagira upfa.
Uwitwa Mukambuguje Immaculee w’imyaka 40 niwe wababaye cyane ubu akaba ari mu bitaro bya Mibirizi aho atabasha no kuba yakwibyutsa. Bagenzi be Nyiramagerano Vestine na Uzayisenga Marianne nabo bari mu bitaro ariko ntibababaye cyane.
Icyo kibazo kikimara kuba ubuyobozi bw’umurenge bwahise bukora ubutabazi bwihuse buhamagaza Ambulance babakura aho bari babandagaye mu murima ibajyana kwa muganga ari nabyo byabarinze kuba bagira ibibazo bikomeye n’ubwo bakiri mu bitaro.
Iyo mvura yanangije imyaka ku buryo bukabije mu tugari twa Gatare, kanoga, Murambi na Kabuye.
Hashize iminsi imvura iri kwibasira abaturage aho bamwe bishwe n’inkuba abandi bagasenyerwa nayo. Ubu abaturage bafite ubwoba kuko imvura itangiye kwangiza kandi igifite iminsi myinshi yo kugwa.
Ibyo bibaye mu gihe gito abaturage bo mu murenge wa Bugarama imvura ibasize iheruheru naho mu murenge wa Nkungu muri iri joro ryakeye imvura yasenye amazu agera kuri 50 yangiza n’imyaka myinshi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|