Rusizi : Abagizi ba nabi bitwaje imbunda bishe babiri bahungira i Burundi
Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017, Abagizi ba nabi bitwaje imbunda, bateye mu Karere ka Rusizi , mu Murenge wa Bugarama, Akagali ka Ryankana mu Mudugudu wa Kabuga, bica abantu babiri banakomeretsa bikomeye undi.
Aba bagizi ba nabi bataramenyekana, ngo bahise bahungira mu Gihugu cy’uburundi nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda RDF, Lt Col Rene Ngendahimana, ryatangaje ko abishwe n’aba bagizi ba nabi ari Manirafasha Benjamin na Ntabanganyimana Jerome, uwakomerekejwe n’iki gitero akaba ari Ndikuryayo Said.
Abaturage bo muri aka gace baganira na Kigalitoday, batangaje ko aba bagizi ba nabi ngo bahuye n’abanyerondo bakabasaba ibyangombwa, aho kubibaha bagatangira kubarasa, nyuma bagahita bahungira i Burundi.
Aba baturage kandi batangaje ko aba bagizi ba nabi basize bimwe mu bimenyetso n’ibirango by’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’Uburundi.
Lt Col Ngendahimana muri iri tangazo, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugirango, aba bagizi ba nabi bamenyekane bazaryozwe ubu bwicanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yihanganishije abaturage baburiye ababo muri iki gitero , abasaba kurushaho kuba maso no gukaza amarondo, kugira ngo babashe guhashya aba bagizi ba nabi.
Si ubwa mbere abagizi ba nabi bitwaje imbunda baturutse mu Burundi bagatera abanyarwanda baturiye umupaka uhana imbibi n’iki gihugu.Akenshi ngo babaga baje kwiba imyaka n’amatungo, rimwe na rimwe bagasiga bakomerekeje abo baje kwiba.


Ohereza igitekerezo
|
Nibakomeze badushotore baZahabonera isomo URWANDA si wabo bica abaturage babo uko bishakiye.
Ababuze ababo mwihangane ,abobagizi banabi bashakishwe kuko bahanwe byintangarugero kuvogera ubusugire by’igihugu cyacu nukudukora mujisho.kandi ntituzabyihamgamira.
rwose iperereza rikorwe neza abobanya byaha bafatwe kuko bishe inzirakarengane turashimira ubuyobozi kuko butugeraho karebitaracika murakoze
Ba Nyakwigendera Imana ibakire mu bayo ariko na none Abantu bumva bahungabanya umutekano wacu bamenyeko inzego ziducungira umutekano zitazabihanganira na gato. Kd umena amaraso yanbantu iteka azamugaruka Twizeye ingabo zacu RDF ndetse na Police yacu Erega tutibagiwe na DASSO nabo baraturinda.
Turashimira Leta Y,uRwanda cyanecyane RDF kubera akazi keza bakorana ubwitange n,umurava.ababuze ababo ni mwihangane
agombagufashwa
nagomba gufashwa nabakire
nagomba gufashwa nabakire