Rusizi: Abagize AVEGA bishimira aho bageze ariko ikibazo cy’incike kiracyabakomereye
Abagize umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (AVEGA Agahozo) bo mu Karere ka Rusizi baravuga ko ubuzima bwabo bugenda buhinduka bwiza bikongera kubaremamo icyizere cy’ubuzima buzira umuze gusa ikibazo cy’incike zitishoboye kiracyabakomereye.
Mu rwego rwo kwiteza imbere, bagenda bibumbura hamwe mu matsinda atandukanye aho bareba bimwe mu bibazo bafite bagafatanya kubishakira umuti. Bimwe mu bibazo aba bapfakazi bakunda guhura nabyo cyane cyane ni ubukene no kutagira amazu meza yo kubamo kuko ayo bari barubakiwe amaze kubasaziziraho.
Ikindi kibazo kikibahangayikishije cyane ngo ni abakecuru b’incike bacyugarijwe n’imibereho ibagoye kubera amikoro make ndetse n’intege nke kimwe n’ikibazo cyo kwivuza muri rusange aho basaba ko nibura bashakirwa ivuriro bajya baboneramo imiti bitabagoye kuko hari igihe bajya kwivuza bakabura imiti bikaba ngombwa ko bayigurira ku giti cyabo kandi bafite ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli.

Usibye kuba ikibazo cy’inshike za Jenoside kiri mu ntara yose, mu karere ka Rusizi naho iki kibazo ngo ntikiboroheye ndetse ubwo Perezidante wa AVEGA Musabe Felicite yasozaga manda ye ya kabiri yasabye umusimbuye kuzita kuri ibyo bibazo asize cyane cyane izo ncike.
Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (AVEGA Agahozo) mu Karere ka Rusizi ugizwe n’abanyamuryango 1242, abakecuru b’inshike bakeneye ubufasha bwihutirwa basaga 280.
Ibyo bibazo byose babigaragaje kuri kuwa 12/09/2014, muri kongere y’uyu muryango ahanakozwe amatora y’abayobozi bashya ba AVEGA Agahozo ku rwego rw’Akarere ka Rusizi.

Mukamurenzi Faina niwe watorewe kuyobora Umuryango AVEGA Agahozo mu Karere ka Rusizi. Nyuma yo gutorwa yijeje abamugiriye icyizere ko agiye gukomeza ubuvugizi kandi ubuyobozi bw’aka Karere bwijeje ubufatanye mu gushakira igisubizo iki kibazo kimwe n’ibindi aba bapfakazi bafite nkuko bisobanurwa na Bayihiki Basile, Umuyobozi w’Akarere wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
imyaka 20 ishize yatumye abapfakazi ndetse n’imfubyi za jenoside zibasha kwigira bitewe nubufasha leta yagiye ibagenera Kandi ukabona na AVEGA ibamariye akamaro kanini cyane ariko ku kibazo cy’inshike bakwiye gukomeza kubafasha kuko bakenewe kubaba hafi
ariko rwose ahari abagabo ntihagapfuye abandi , kandi nkintore ntitwakabaye dutaka ngo ikibazo cy’incike kiracyakomeye , kandi hari ubshake ni ubushobozi buraboneka , ikibazo hari ibibazo bisa nibiza kumyanya y’inyuma ugasa biradindira aho byakaba bicyemuka