Rusizi: Abageze mu zabukuru bafite impungenge z’uko bazasaza badatoye Perezida Kagame
Abasheshe akanguhe bo mu karere ka Rusizi baravuga ko bafite ipmpungenge z’uko bazasaza batongeye kwitorera Perezida Kagame, kuko ari we muyobozi wenyine wagiye usezerna abaturage ibintu akabibagezaho.
Urugero aba baturage batanga ni uko nta muntu uhabwa inka atarayihakiwe ariko Perezida Kagame Paul yagabiye abaturage inka zitabarika, nyuma yo gukora ibyo bita ibitangaza byo guhagarika Jenoside amahanga yatereranye Abanyarwanda.

Bavuga ko ubu umutekano ukaba ari wose aho banagenda banamwita n’andi mazina amutaka nk’umuntu wazanye amahoro mu Rwanda.
Aba baturage bo mu murenge wa Bugarama bakomeza kuvuga ko umusaruro w’umuceri bakura mugishanga cya Bugarama bawukesha Perezida Paul Kagame , aba bashesha akanguhe ngo kera iyo barwaraga baremberaga munzu kubera kubura amafaranga ariko ubu iyo bafashwe n’irwara bahita birukira kubitaro bibegereye kubera ubwisungane bwa mituweri.

Ngarukiyani Masudi avuga ko mbere abayisiramu batagiraga ijambo kuko batinyaga no kwambara imyambaro yabo ibaranga. Akavuga ko agiye gusengera ikifuzo cye Perezida Kagame azakomeze kubayobora kugeza igihe azasazira.
Uwimana Jalia avuga ko atazatesha agaciro uwakabahesheje, akavuga mu mashyengo ko mu kumutora bazashyiraho amaboko n’amaguru, nubwo bafite impungenge z’uko Perezida ashobora atagikeneye kuyobora ariko akavuga ko bazasengera ko yabemerera.

Senateri Mushishizimana Apollinaire na Senateri Nyagahura Marguerite bashimiye ibitekerezo aba baturage bagera kubihumbi bine babagejejeho, babizeza ko ubumwa babahaye bazabugeza mu nteko inshinga amategeko.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|