Rusizi: Abadipolomate bari mu Rwanda batunguwe n’iterambere rumaze kugeraho
Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bagiriye uruzinduko mu karere ka Rusizi kuri uyu wa gatandatu tariki 01/11/2014, batungurwa n’iterambere abaturage bo mu cyaro bamaze kugeraho bitandukanye n’ibyo basanzwe bumva.
Muri uru ruzinduko aba badiplomate basuye ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi bwambukiranya umupaka wa Ruhwa uhurirwaho n’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi n’imishinga ihurirwaho n’ibyo bihugu ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo birimo amashyuza ya CIMERWA.

Uhagarariye igihugu cya Pakisitani mu Rwanda no muri Kenya akaba afite icyicaro muri Nairobi Rafiuzzaman Siddiqui avuga ko we na bagenzi be bafite byinshi bigiye ku Rwanda nk’igihugu kivuye muri Jenoside.
Atangaza ko batunguwe n’umuvuduko w’iterambere mu gihe cy’imyaka 20 gusa igihugu kimaze kivuye mu bibazo bikomeye aho ngo bigaragarira no mu bice bigize icyaro bagezemo ni muri urwo rwego ngo bagiye kuba intumwa z’u Rwanda bavuga ibyo biboneye atari ukubyumvana abandi.

Aha yatanze urugero rw’imihanda, inganda, ubukerarugendo bw’amazi y’amashyuza ndetse n’ikigo gitanga amashanyarazi (CINELAC) gihugiriweho n’ibihugu bya Congo, u Rwanda n’u Burundi.
Ku bijyanye n’abavuga amakuru atari yo ku Rwanda Rafiuzzaman Siddiqui avuga ko asanga ngo biterwa no kutagenda ngo bamenye amakuru nyayo afatika , aha yagarutse ku isuku yasanze mu Rwanda aho atatinya kuvuga ko gishobora kuba icya mbere muri Afurika.

John Moreti uhagarariye Botswana we avuga ko yashimishijwe n’ibikorwa remezo birimo imihanda myiza banyuzemo aha akaba atangaza ko azamamaza ibyiza yabonye byose haba mu gihugu cye n’ahandi hose azabasha kugera.
Moreti kandi avuga ko yasanze Abanyarwanda ari abantu bafite urugwiro mu kwakira ababagana kandi ko ari abantu beza.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise wari uyoboye iri tsinda ry’abo bashyitsi avuga ko uru ruzinduko ari ingezi kuri aba b’abadiplomate kuko bituma babona igihugu neza n’ibigikorerwamo bityo bakamenya n’uburyo babasha gukurikirana imishinga bamwe muri bo bafasha mu guteza u Rwanda imbere.

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga bakunze kuba bari i Kigali akaba ari muri urwo rwego u Rwanda rwasanze ari ngombwa ko nibura incuro imwe buri mwaka abo bayobozi bazajya batembera mu gihugu barebe uko kimeze kandi banaganire n’abaturage dore ko muri bo harimo harimo abahagarariye ibihugu byabo batuye mu bindi bihugu batazi u Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rwafunguriye amahanga imiryango kugirango baze barebe aho u Rwanda rugeze mu kwiteza imbere nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi akavuga ko bifuza ko aba banyamahanga bajya baganira n’abaturage ubwabo bakababwiza ukuri ku mibanire yabo nyuma ya Jenoside.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yavuze mu biganiro bagiye baganira n’aba bashyitsi ngo basanga imibanire y’Abanyarwanda baturiye imipaka y’u Rwanda na Congo itandukanye cyane n’ibisomwa mu bitangaza makuru bitandukanye bivuga ko ibihugu bihora bishyamiranye.
Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda basuye akarere ka Rusizi bari 36 harimo 9 bahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda. Uruzinduko nkuru rw’ab’ambasaderi ni kuncuro ya 3 rubaye mu Rwanda.


Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Itorero rya Nkombo !!!!!hahahah!!!!
ubwiza bw’u Rwanda bugomba gusakara hanze hose maze abanyamhanga bagahurura abaza kubureba ari nabwo tuzabona amadovize menshi kandi n’isura yacu nziza igasakara hose