Rusizi: Abadepite ntibishimiye ko imwe mu mishinga yadindiye

Abadepite bavuga ko mu karere ka Rusizi hagaragara imishinga myinshi yadindiye kubera gutereranywa n’abayobozi kandi yaratwaye umutungo w’igihugu.

Ibi babivuze ku wa 25 Mutarama 2015 ubwo bagaragarizaga Akarere imwe mu mishinga yemerewe abaturage ariko ntishyirwe mu bikorwa kandi yaragiye itwara amafaranga menshi y’igihugu ibi bikagaraga ko abayobozi bagiye bayitererana.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi avuga ko RAB yagiye idindiza bimwe mu bikorwa by'imishinga ya Rusizi
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko RAB yagiye idindiza bimwe mu bikorwa by’imishinga ya Rusizi

Imwe muri iyi mishinga izintumwa za rubanda zivuga ko yadindiye ni Guest House ya Nkombo imaze imyaka 5 yuzuye ariko ikaba idakoreshwa hari kandi n’ikaragiro ry’amata rya Giheke , ibagiro rya kijyambere , ituragiro ry’imishi n’ibindi.

Depite Mwiza avuga ko abadindiza ibikorwa by'imishinga migari bagomba gukurikiranwa
Depite Mwiza avuga ko abadindiza ibikorwa by’imishinga migari bagomba gukurikiranwa

Depite Mwiza Esperence yavuze ko ibintu byo gutererana imishinga migari nk’iyo bifite isura mbi ku iterambere ariho ahera asobanura ko nibamara gushyikiriza inteko ibyo babonye izasaba ababishinzwe kubikurikirana kugirango ababigizemo uruhare babibanzwe.

Ati” Ibi bidakurikiranywe urumva ko nindi mishinga yaza yamera nkiyo yadindira niyo mpamvu tugomba gufata ingamba zihamye tukagaragariza Leta imishinga yahaye abaturage yadindiye tukababaza impamvu yadindiye ababigizemo uruhare bagakurikiranywa”.

Abayobozi batandukanye basabwa kwirinda inyugu bwite kurusha iza rusange
Abayobozi batandukanye basabwa kwirinda inyugu bwite kurusha iza rusange

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko n’ubwo hari imishinga yagiye idindira ngo hari iyagiye idindizwa n’ibigo bikuru bya Leta harimo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’ako karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic agira ati” Hari imishinga myinshi ubona cyangwa ibibazo biba bigaragara mu karere ariko inkomoka yabyo ari ibigo bitandukanye aha navuga cyane RAB rwose mubitu byinshi dufite bidindira ibigiramo uruhare”.

Abayobozi batandukanye basabwa kwirinda inyugu bwite kurusha iza rusange
Abayobozi batandukanye basabwa kwirinda inyugu bwite kurusha iza rusange

Akomeza avuga ko bimwe mu byo RAB yagizemo uruhare ari ikaragiro rya Giheke ari imbuto z’ibigori zahawe abaturage ariko ntizimere ndetse n’ituragiro ngo icyo kigo cyakabaye kibafasha kubivamo.

Aba badepite basabye ubuyobozi kwirinda guharanira inyungu zabo bwite kurusha inyungu rusange kuko hari ababihugiramo bigatuma ibindi bikorwa bidindira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka