Rusizi: Abadepite banenze urwibutso rwa Nyarushishi bakemanga ko hariwe ruswa
Abadepite basuye urwibutso rwa Nyarushishi mu karere ka Rusizi tariki 06/01/2014 banenze imyubakire yarwo ndetse no kudindira kw’imirimo yo kurwubaka bituma bakeka ko hashobora kuba harabayemo ruswa.
Depite Mukakanyamugenge Jacqueline yavuze ko uru rwibutso rwagize ibibazo kuva rwatangira cyane cyane mu itangwa ry’amasoko. Ibi kandi byemejwe n’abakozi b’akarere ka Rusizi mu kiganiro bagiranye n’izi ntumwa aho batunga agatoki abayobozi baherutse kwegura hamwe n’abafunzwe barimo uwahoze ashinzwe inyubako z’akarere.

Ntivuguruzwa Gervais ushizwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi mu karere ka Rusizi avuga ko mu byatumye abayobozi b’akarere ka Rusizi begura harimo n’ikibazo cy’urwibutso rwa Nyarushishi kandi ngo icyo kibazo ubu kiri gukurikiranywa n’inzego z’umutekano kugira ngo ababikoze babiryozwe.
Depite Mukakanyanyamugenge yakomeje kuvuga ko ibyari byagaragajwe mu nyigo z’uru rwibutso atari byo byakozwe cyane cyane mu bikoresho byagombaga kujyaho aho amabati yasakajwe kimwe n’imyubakire yarwo atari byo byari biteganyijwe. Gusa ngo umwubatsi wubatse uru rwibutso we nta kosa afite ndetse n’abakozi b’akarere bakabyemeza kuko ngo yubatse ibyo yeretswe n’inzego zari zibishinzwe.

Depite Mukakanyamugenge avuga ko ikigaragara ari uko habaye ho ikibazo cyo kurya ruswa kuko amafaranga arenga miliyoni mirongo irindwi amaze kurugendaho atajyanye n’inyubako zihari.
Aba badepite barimo Kayitare Innocent, Bamporiki Edouard na Mukakanyamugenge Jacqueline bavuga ko nubwo umuntu yaba atarigiye iby’ubwubatsi ngo yabasha kubona ko amafaranga amaze kugenda kuri uru rwibutso rwa Nyarushishi yakoreshejwe ibindi bijyanye n’inyungu z’abantu ku giti cyabo aha bakaba basabye ko bagomba gukurikiranywa byimazeyo.

Urwibutso rwa Nyarushishi rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2009, rukaba rwari rugenewe kubakishwa amafaranga miriyoni ijana ariko kugeza ubu ayo mafaranga amaze gushira rutaruzura. Umwaka ushize habayeho impaka ubwo akarere kari kemeje ko bagomba kurushyinguramo ariko komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) irabyanga kuko ngo rutari rwujuje ibyangombwa.
Hemejwe ko hagiye gushakishwa andi mafaranga kugirango barebe uko uru rwibutso rwakongera kubakwa neza ariko abagize uruhare mu kurudindiza bagakurikiranywa. Kuba hari imibiri ikiri mu marimbi kandi yakagombye kuba yarashyinguwe muri urwo rwibutso ngo birababaje aho bahera bavuga ko abadindije inyubako z’urwibutso nabo ntaho bataniye n’abapfobya Jenoside.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
cyokorako urebye inyubako ku mafoto wakumva bugdet usanga bidahwana niyo mpamvu nasagaba abo badepite babikurikirane niba barakoresheje amafaranga nabi babihanirwe cg batange uubusobanuro kuko ntibyumvikana.
iyi nyubako igaragara kuri iyi foto yatwara amafaranga atarenze miliyoni eshatu gusa mbandog’Umwami.
Igenzura rikomeze no mu zindi nzibutso kuko nta kabuza haracyari abashakira indonke mu nyubako nk’izi kdni birababaje mu by’ukuri pee!!
Ariko abanyarwanda bamwe bagira n;inda pee!! ruswa mu rwibutso..ibyo bintu bigomba gucika hakanakurikiranywa ababa bakekwa gukora ibyo bintu jyewe nakwita amahano!!
Kuberikise ibibitatunganywakare,ntahagarariye abacitse
kwicumu, barimurikomiti, nibyo ibikoze mukajagaribiribwana naburiwese.