Rusizi: Abadatanga umusaruro basabwa ngo basubiza igihugu inyuma
Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI mu karere ka Rusizi barasabwa kuzuza inshingano batorewe bakemura ibibazo by’abaturage ku gihe, ibyo kandi bikajyana no kubashakira imibereho myiza binyuze mu nzira zitandukanye zaba izo kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo n’ibindi.
Ibi babisabwe n’umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, mu nama yaguye y’umuryango isanzwe iba buri kwezi yabaye kuwa 16/11/2014, nyuma yo kubona ko hari ahakigaragara intege nke cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage no gutanga imisanzu y’abanyamuryango yifashishwa mu kuzamura iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange.

Izi ntege nke zikigaragara hamwe na hamwe mu mirenge y’akarere ka Rusizi ngo ziterwa n’imikorere ya bamwe mu bayobozi batuzuza inshingano batorewe mu nzego zitandukanye, aho imwe mu mirenge ya Gikundamvura na Kamembe n’indi mike iyigwa mu ntege yasabwe gusubiza amaso inyuma ikigira ku bikorwa bya bagenzi babo bityo bikabaha imbaraga zo kwivugurura.
Nzeyimana yasobanuriye abadatanga umusaruro basabwa ko basubiza iterambere ry’igihugu inyuma aho atanga urugero rw’uko muri iyo mirenge hakiri ibibazo byinshi by’abaturage bitarakemuka, aha akaba yabasabye kwikosora mu mikorere yabo kugira ngo badakomeza kudindiza abaturage.

Harinditwari Jean Baptiste, umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Gashonga ahamya ko ahagaragara imbaranga nke ngo biterwa n’abayobozi batubahiriza gushyira mu bikorwa inshingano zabo, akavuga ko ahakiri imikorere idashitswe hajya hafatwa ingamba hakiri kare, byaba ngombwa ababigizemo uruhare bagahanwa kugira ngo ibyangenwe muri gahunda y’igihe runaka bigerweho ntawe uvunishije undi.
Nyuma y’iyi nama bamwe mu banyamuryango ba FPR baganiriye na Kigali today bavuze ko bagiye kwikubita agashyi mu bitagenda neza kugira ngo bijye kumurongo, icyakora n’ubwo hari ahagaragaye imbagara nke mu bikorwa bitandukanye ngo si hose kuko ibyinshi ari ibyagezweho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ahahaha!!!!aba bose n’abashaka umugati gusa gusa,ubundi ishyaka riba k’umutima........
umunyamuryango utitanga ngo umusaruro w’igihugu wiyongere aba vangira igihugu cyacu, yikubite agashyi maze twese nk’abitsamuye dufatanye kubaka igihugu