Rusizi: Ababaruramari b’umwuga bari mu mahugurwa abongerera ubumenyi

Ku wa 26 Ukwakira 2022, mu Karere ka Rusizi, hatangiye amahugurwa ngarukamwaka y’ababaruramari b’Abanyamwuga agamije kubongerera ubumenyi, akaba abaye ku nshuro ya cumi n’imwe (11), aho yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye.

Ni amahugurwa y’iminsi itatu, abayitabiriye bakaba baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Somalia, Uganda, Tanzania na Kenya. Iby’ingenzi biganirwaho muri ayo mahugurwa bikaba ari uko abakora umwuga w’ibaruramari, ngo bagomba kugira imikorere iboneye ijyanye n’iki kinyejana cy’ikoranabuhanga.

Nk’uko byasobonuwe n’Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR), Gashagaza Patrick, ubwo hatangizwaga ayo mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko icya mbere ari uko bagomba kujyana n’igihe, bagakora gahunda zabo bazijyanisha n’ikoranabuhanga.

Impamvu ngo ni uko ababaruramari b’abanyamwuga ari abantu bakenera amakuru, bakenera ikoranabuhanga mu kazi kabo, kandi nk’uko bakunze kubibona mu bihugu bitandukanye, ndetse no mu Rwanda nk’Igihugu cyihuta mu iterambere ry’ibijyanye n’ikoranabuhanga, bifuza guhurira hamwe mu mahugurwa nk’ayo, kugira ngo baganire uko bakwiye gukorera hamwe, hagamijwe kugira umwuga w’ibaruramari ufite intego, kandi ujyana n’ikoranabuhanga rigezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka