Rusizi: Aba Scout barasabwa kuba inyangamugayo mu byo bakora bihesha agaciro
Icyumweru kijyanye no kwizihiza ivuka rya Baden Power washinze umuryango w’aba Scout, Abaskuti bo mu Karere ka Rusizi bagitangirije muri Zone ya Mibilizi nk’agace karimo Abaskuti mu byiciro byose.
Aba Scout bibukijwe ko Umuryango w’Abaskuti watangiriye muri Paruwasi ya Mibilizi mu Rwanda akaba ari muri urwo rwego ariho hatangirijwe icyo cyumweru ku nsanganyamatsiko ivuga iti : “Twimakaze ubunyangamugayo, dushimangira Ubunyarwanda”.
Aba scout babwiwe ko kuba inyangamugayo ari inyigisho ikomeye bagomba gushyiramo ingufu muri iki gihe kuko abana barerwa nk’aba scout banakeneye gukurana iyo ngeso nziza kandi n’abakuru bakabera urugero rwiza abakiri bato mubyo bakora.

Jean Paul Rukundo, komiseri w’aba scout mu karere ka Rusizi yasabye urubyiruko rw’Abaskuti rwari ruteraniye ku kibuga cya Paruwasi ya Mibilizi kwimakaza umuco w’ubunyangamugayo mu bikorwa haba mubya Scout ndetse no mu bindi bikorwa by’iterambere ry’igihugu aha yasabye kandi ko buri wese kugera ikirenge mu cya Baden Power washinze uwo muryango.
Rukundo yashimiye kandi abagize uruhare kugira ngo uyu munsi wo gutangiza icyumweru cya Giskuti kigende neza anashima ubuyobozi w’ikigo cyabashije kubafasha gutera ibiti aho bakorera kandi ibyo bikorwa bifitiye igihugu akamaro ngo bizakomeza hose mu cyumweru cyose.
Komiseri Rukundo yabwiye Abaskuti ko muri iki cyumweru hazaba ibiganiro bitandukanye ku bitangazamakuru byaba ibyo mu Rwanda no mu mahanga bigamije gusobanurira abantu akamaro k’abaskuti.
Hanateganyijwe agashya mu rwego rw’igihugu bise « Forum Virtuel ». Iri rizaba ihuriro ry’abaskuti bose kuri internet, rizaba kuwa gatanu tariki ya 21/2/2014 guhera saa cyenda kugeza saa tatu za nijoro.

Muri iryo huriro, abaskuti bashobora kuzabaza ibibazo byose bafite ku buskuti, maze bazajye bahita basubizwa ako kanya akaba ari n’uburyo umuryango w’Abaskuti ushishikariza urubyiruko kwitabira ikoranabuhanga.
Ibikorwa byo gutangiza icyumweru cya giskuti cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 17/02/2014 byasojwe n’ubusabane bwabereye muri salle y’ikigo cya ETO Mibilizi aha buri muskuti yatangaga ibitekerezo mu kubaka umuryango no kongera kwishimira intabwe umuryango w’Abaskuti by’umwihariko mu Karere ka Rusizi urimo utera intanbwe nziza no kugarura isura nziza.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dore ahanini ari urrubyiruko kandi urubyiruko ruka arirwo mbarutso y’amajyambere y’ikigihugu kandi nitwe terambere ubwinshi bwacu rubyiruko ntirukabe impfabusa mwamfura mwe, abascouts ubundi mbaziiho kurangwa n’ubumwete kumenya kwirwanaho ndetse no kurwanya ubunbwa aho bari hose, ibi babikwirakwije murundi rubyiruko kuki tutagira rwanda, singapore y’afrika? guharanira gusiga isi(Rwanda) uko twayisanze.