Rushashi: Abaturage barinubira uburyo imodoka za “twegerane” zitendeka

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke barinubira uburyo abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi zikorera muri uwo muhanda bigiza nkana bagatwara umubare urenze uwo bemerewe gutwara (gutendeka).

Abazigendamo bakavuga ko abashoferi bakabya cyane kuko badatinya kugeza umubare w’abagenzi 30 muri tagisi ntoya (Hiace) ubusanzwe zemerewe gutwara abagenzi 18.

Gusa ariko ibi ntibabivugaho rumwe, kuko hari ababishyigikira bavuga ko bitewe n’uburyo umuhanda uturuka ahitwa ku Kirenge mu murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo werekeza Muhondo kugera i Ruli uteye bidakunze kuborohera kuhabona imodoka kuko izihakorera ari mbarwa.

Bamwe mubo twaganiriye tariki 7/5/2014 bavuga ko gutendeka kugera ku mubare w’abagenzi 30 bibangamira ubuzima bwabo kuko hari n’abavuga ko bakuramo uburwayi kuko bamwe bagenda bicariye abandi.

Costaziya Nyirandekwe utuye mu kagari ka Joma umurenge wa Rushashi avuga ko azi ko ubusanzwe tagisi yemerewe gutwara abantu 18 gusa ngo izikorera mu bice by’iwabo zo ntizitinya kugeza ku mubare w’abagenzi mirongo itatu.

Ati “Mperutse kuva i Kigali baza banyicaye hejuru abandi bunamye hejuru yanjye biza kungiraho ingaruka kuko namaze iminsi irenga icyumweru ndimo kubabara amatako”.

Tagisi yemerewe gutwara abagenzi 18 ngo rimwe itwara abantu 30.
Tagisi yemerewe gutwara abagenzi 18 ngo rimwe itwara abantu 30.

Nyirandekwe yemeza ko iyi ngeso yo gutendeka abashoferi bayiga iyo bageze ahitwa ku Kirenge aho imodoka iba itangiye umuhanda w’ibitaka kuko nta bashinzwe umutekano w’umuhanda baba bari muri uwo muhanda.

Egide Nsengimana wo mu kagari ka Razi mu murenge wa Rushashi nawe avuga ko abashoferi batwara abagenzi bakunze kwitwaza ko batasiga abagenzi ku muhanda kuburyo bashyiramo umubare bishakiye niyo wamubuza atakwemerera kuko imodoka ari iye.

Ati “ku ntebe y’abantu bane tuza turi batanu ugashiraho n’abandi baba bahagaze gusa sinigeze nitaho kubara intebe zo muri tagisi ngo menye umubare batwara umuntu akubye yahita abimenya, n’ibintu bibaho kenshi namwe mubyishakiye mwazabibona’.

Uretse kuba Nsengimana na Nyirandekwe binubira uburyo batendekwa, hari n’abatubwiye ko mu gihe utagize impanuka ntacyo biba bitwaye kuko upfa kuba ugeze iyo werekezaga.

Agnes Niragire wo mu kagari ka Kagoma mu murenge wa Rushashi avuga ko muri uno muhanda batendeka koko, gusa ariko ngo imodoka itagize impanuka ntacyo biba bitwaye.

Ati “imodoka itagize impanuka nta mbogamizi zirimo kuko igukura ku nzira ukagera iyo washakaga kugera, gusa habayeho impanuka iba ari mpanuka, kuko inaha nta modoka nyishi dufite kuburyo utegereza imodoka ukayibura”.

Umuvugizi wa Police ishami rifite umutekano wo mumuhanda munshingano zawo Supt JMV Ndushabandi avuga ko abatwara umubare urengeje uwemeye bitwaje ko ari mu muhanda w’igitaka, ari amakosa kandi abagenzi bakwiye kubigiramo uruhare bifashisha nimero za telefone za police ku murongo utishyurwa 113 bakavuga purake y’imodoka hamwe naho yerekeje kugirango ifatwe maze haburizwemo ibyo bikorwa.

Supt Ndushabandi kandi akomeza avuga ko abagenzi badakwiye kujya bemera gutendekwa kuko iyo imodoka igize impanuka ikigo cy’ubwishingizi cyishingira wa mubare w’abemewe gusa abandi bakaja ku mutwe wa nyiri kinyabiziga.

Bikunze kugaragara ko rimwe na rimwe abatwara abagenzi bakorera mu mihanda y’ibitaka bakunze kugira umuco wo kudatwara umubare w’abagezi bemerewe ahanini kuko baba bazi ko ntawe ushinzwe umutekano w’umuhanda baba bikanga kandi n’abagenzi ntawakwanga gutendekwa bitewe nuko imodoka zikorera muri iyi mihanda ziba ari nkeya.

Taribu abdul

Ibitekerezo   ( 2 )

IKIBAZO Uko hariya hantu hateye ibeshye uhamagare police ize imufate ubundi namwe murare aho mwari mugeze.keretse police igize iza gufata iyo modoka izanye indi yo kuvana abagenze kunzira.

jmbrtv yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Ubu iyo hagize usura muri iyi modoka ipakiye itya uwo musuzi wava mu bantu???

Yewega yanditse ku itariki ya: 12-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka