Rusesabagina arasaba ko yahabwa amafunguro yihariye yishyurwa na gereza

Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Uburengenzira bwa Muntu (NCHR), ivuga ko yasuye Paul Rusesabagina aho afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere), akayibwira ko yifuza amafunguro yihariye gereza imuguriye, ubuyobozi bwa gereza bwo bukavuga ko ibyo bidashoboka kuko afatwa nk’abandi.

Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize abana ba Paul Rusesabagina bumvikanye ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko se yabasabye kumutabariza ababwira ko amerewe nabi kuko ngo hari ibyo adahabwa birimo amafunguro.

Umukobwa we yavuze ko Rusesabagina yabahamagaye ku wa Gatanu tariki 04 Kamena 2021 nk’uko bisanzwe, akabasaba kumutabariza kuko ngo yabwiwe ko nta mafunguro, amazi n’imiti ndetse n’uburenganzira bwo kubahamagara kuri telefone azongera guhabwa.

Ku wa Kane tariki 11 Kamena 2021 Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), yagiye gusura Paul Rusesabagina igamije kureba niba koko ibyavuzwe ari ukuri.

Perezida w’iyi Komisiyo, Mukasine Marie Claire wari mu bagiyeyo avuga ko mu kiganiro bagiranye na Paul Rusesabagina biherereye, yamubwiye ko nta kibazo cy’ubuzima afite.

Mukasine avuga ko Rusesabagina yababwiye ko abona umuforomo wo kumufata ibipimo kabiri ku munsi bijyanye n’uburyo umutima we utera, agahabwa imiti yandikiwe na muganga ndetse akayifata uko bikwiye, yakenera umuganga w’impuguke bakamworohereza kubonana na we.

Rusesabagina kandi ngo yabwiye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ko aherutse gukoresha isuzuma rusange ry’uburyo ubuzima bwe buhagaze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Mukasine yabwiye itangazamakuru ku wa Gatanu ushize (umunsi wakurikiye isura rya gereza), ko nta kibazo cyo kwimwa amafunguro Rusesabagina yigeze agira, kuko ngo yajyaga yishyura ifunguro ryihariye ku iguriro rya gereza (Cantine), ariko ubu akaba yifuza kujya aryishyurirwa n’ubuyobozi bwa gereza.

Mukasine agira ati “Yatubwiye ko iyo ashatse amafunguro yihariye ayatuma bakayamuzanira avuye muri Cantine iri muri gereza, yatubwiye ko yakwifuje ayo mafunguro yihariye ariko akarihwa na gereza”.

Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abarorwa (RCS), SSP Uwera Pelly Gakwaya yagiranye n’Ikigo cy’Itangazamakuru RBA, yateye utwatsi icyifuzo cya Rusesabagina.

SSP Uwera ati “Dufite Cantine ku magereza yose, umuryango we (wa Rusesabagina) ugeza amafaranga kuri Cantine, we agatumiza ifunguro ryihariye yifuza iyo ari muganga warimwandikiye, ariko akumva ko ari umuryango we ugomba gutanga ayo mafaranga”.

Umuvugizi wa RCS avuga ko ibyo gereza itanga ku zindi mfungwa n’abagororwa, Rusesabagina na we abihabwa.

Uretse Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu, Deparitema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, na yo yatangaje ko yasanze Paul Rusesabagina nta kibazo afite cyo kubura amafunguro, amazi n’ubuvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hari ikintu abantu batabasha kumva! Iyo ufunze uba ufunze ntago gereza rwose yagabura nko murugo!

Luc yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Turasaba ko Rusesabagina yakwemererwa ibiruhuko kabiri mumwaka,akaba yajya nka Dubai cg Ibiza muri Spain.

Gad yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Turasaba ko Rusesabagina yakwemererwa ibiruhuko kabiri mumwaka,akaba yajya nka Dubai cg Ibiza muri Spain.

Gad yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Njyewe ndumuvandimwe wa rusesabagina ariko ibyo yigira birantangaza ubuse ko twe turya ibijumba ntitwonse ibere rimwe nawe ubugome bwokutita kumuryango we ntibyajyaga kumugwa amahoro

Mukarugina yanditse ku itariki ya: 14-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka