Rusera: Abana batandatu b’imfubyi birera bamaze imyaka ibiri batagira icumbi
Abana batandatu b’imfubyi birera bo mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo wo mu Karere ka Kayonza ngo bamaze igihe kigera ku myaka ibiri batagira icumbi kuko inzu basigiwe n’ababyeyi babo yaguye mu myaka ibiri ishize kubera gusaza.
Abo bana kugeza ubu bacumbikiwe n’umuturage witwa Habiyakare wo muri ako kagari nk’uko mukuru wabo witwa Muhawenimana Seraphine abivuga.

Bavuga ko ikibazo kibakomereye ari icyo kubona amabati kuko bayabonye basaba umuganda w’abaturage ukabafasha kubaka indi nzu bakareka guhora bacumbikisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rusera, Kongolo Hesron avuga ko ikibazo cy’abo bana akizi kuva mu myaka ibiri ishize ubwo yatangiraga kuyobora ako kagari.
Abajijwe niba atarakirangaranye muri iyo myaka ibiri yose, yasubije ko yagitangiye raporo mu nzego zimukuriye kuko yabonaga kirenze ubushobozi bw’akagari.
Ati “Ikibazo ni amabati twabuze, amabati abonetse twabubakira. Ikibazo nagitangiye raporo ku murenge barakizi kuko twabuze amabati.”
Mu cyumweru gishize ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Kabarondo, maze Muhawenimana aboneraho kumugezaho icyo kibazo cye na barumuna be.
Nubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rusera yongeye gushimangira ko icyo kibazo yagitangiye raporo ku rwego rumukuriye, guverineri ntiyanyuzwe n’ibisubizo by’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari.

Yagize ati “Ikibazo cy’abo bana mwarakirangaranye cyane, iyo ufite ikibazo nk’icyo uvuza induru ntabwo uceceka.”
Abajijwe niba muri iyo myaka ibiri ishize nta wundi muturage wubakiwe mu Kagari ka Rusera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako yasobanuye ko bubakiye umuturage umwe wirukanywe muri Tanzaniya.
Guverineri Uwamariya yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza gushaka amabati vuba abo bana bakubakirwa. Ati “Kuko biteye isoni kuba bamara imyaka ibiri batagira icumbi kandi ubuyobozi bubiteguye neza n’umuganda w’abaturage ushobora kububakira.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarondo bwahawe inshingano yo gukurikirana icyo kibazo ku buryo abo bana bazubakirwa mu gihe cya vuba.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi bintu ko bikomeye cyane ariko ndibaza ko Goverineri ahava abafashije rwose