Rurageretse hagati y’abamotari ba Huye n’ab’i Gisagara
Bamwe mu bamotari bo mu turere twa Huye na Gisagara baravuga ko hagati yabo harimo amakimbirane aturuka ku mikoranire idasobanutse.
Aba bamotari bavuga ko iyo umumotari atwaye umugenzi amuvana mu karere kamwe amujyana mu kandi abamotari bagenzi be ahasanze bamuhohotera ndetse rimwe na rimwe ngo akaba yanahakubitirwa.

Umwe mu bamotari bakorera mu Karere ka Gisagara utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko iyo umumotari akuye umugenzi ku Gisagara amuzana i Huye ahagera abamotari ahasanze bakamuhutaza ndetse rimwe na rimwe na moto ye bakaba bayifunga.
Agira ati ”Iyo umuntu avanye umugenzi ku Gisagara amuzanye i Huye, arahagera abamotari baho bakamwuka inabi, ugasanga bamubwira ngo we akorera ku Gisagara nagende, ndetse ahubwo na moto bakaba bayifunga”.
Uyu mumotari kandi avuga ko ibi bikurura umwuka mubi mu mikorere yabo, ku buryo ngo iyo hagize umumotari wo mu Karere ka Huye werekeza mu Karere ka Gisagara na we ahahurira n’ingorane ndetse ngo akaba yanahakubitirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko iki kibazo agiye kukiganiraho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara bakazashakira hamwe uburyo cyabonerwa umuti utuma aba bamotari bose babasha gukorana ntawe uhutajwe.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Chief Supertendent Celestin Twahirwa, we avuga ko ibibazo nk’ibi bikunda kugaragara kenshi mu bamotari badakorera hamwe, gusa akavuga ko abamotari bakwiye kumva ko bafite aho bakorera, bityo bakareka kujya gukorera aho badafitiye uburenganzira.
Agira ati ”Ibyo si ubwa mbere duhuye na byo, hari n’ahandi tujya tubyumva kandi bigakemuka. Kuba umumotari yatwara umugenzi amuvana Gisagara amuzana Huye nta cyaha kirimo, ahubwo ikibazo ni uko amugeza Huye, yarangiza akajya guparika aho ab’i Huye baparika kandi we agomba gukorera muri Gisagara. Ni ukubibumvisha kandi twizera ko bizakemuka”.
Mu Karere ka Huye ubu habarizwa amakoperative abiri y’abamotari naho mu Karere ka Gisagara hakabarizwa koperative imwe y’abamotari.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
oya gusa agomba kumugeza ago agana agahita asubira muri zone yiwe Niko mbyumva
Ntabwo byumvikana ntabwo aribyo nibakorane kuko ayo namacakubiri ariko ntahuye nta gisagara kuko ashoreyaho yageze huye cg gisagara ntabwo aribyo mubivaneho.
yewe amakoperative ni meza ariko ndumva iyo mikoranire yabo idahwitse pee!
None se umuntu uzashaka kuva i Gisagara ajya Huye bazajya bamugeza aho utwo turere tugabaniye gusa?