RURA yongereye igiciro cy’amashanyarazi ku bakoresha umuriro mwinshi

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwazamuye ibiciro by’amashanyarazi ku bazakoresha umuriro mwinshi nk’uko ruheruka kubigenza ku bakoresha amazi.

Ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bizatangira gukurikizwa tariki 21 Mutarama 2020, hagamijwe korohereza Leta n’abikorera bashinzwe ingufu z’amashanyarazi kudahomba, kubera ikiguzi bayatangaho.

Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), Ron Weiss, agira ati "Buri mwaka ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro mu ivunjisha ugereranyije n’amafaranga y’amahanga".

"Natwe rero turushaho guhomba buri mwaka ku kiguzi dutanga ku bikorwa byo gutanga amashanyarazi(bibarwa mu madolari), tukaba dutanga amafaranga y’u Rwanda 186 kuri buri kilowatt (igipimo cy’amashanyarazi) akoreshwa buri saha (Kwh)".

Avuga ko aya mafaranga y’u Rwanda atagumana agaciro kamwe mu mwaka wose, nyamara bagomba kuyavunjamo amadolari cyangwa andi madevize kugira ngo babashe kugura ibikoresho by’amashanyarazi hanze y’Igihugu.

Lt Col Patrick Nyirishema wa RURA (iburyo) hamwe na Ron Weiss wa REG (ibumoso) basobanuye impamvu ibiciro by'amashanyarazi byazamuwe
Lt Col Patrick Nyirishema wa RURA (iburyo) hamwe na Ron Weiss wa REG (ibumoso) basobanuye impamvu ibiciro by’amashanyarazi byazamuwe

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, avuga ko gushyira mu byiciro abantu, ibigo ndetse n’inganda ku ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi, ngo bijyanye n’ubwinshi bw’uwo bakoresha.

Agira ati "Niba mu bikoresho by’amashanyarazi umuntu yakoreshaga yongeyemo imashini imesa cyangwa yongereye ibyumba by’inzu abamo, ni nako amatara azakenera aba menshi".

Lt Col Nyirishema avuga ko kuzamura ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi bigamije guca intege abawukoresha nabi, ndetse no gukangurira abantu kwishakira ingufu z’amashanyarazi ubwabo.

Ati "Icyo tugamije ni ukugira ngo umuriro uboneke, ababishoboye bagerageza gushyiraho imirasire y’izuba".

Ingo zikennye zikoresha munsi ya Kwh 15 ku kwezi, ibitaro n’ibigo nderabuzima ndetse n’ingomero zitanga amazi, ni byo byonyine byagabanyirijwe ikiguzi cyangwa byagumanye icyo bisanzwe bitanga ku mashanyarazi.

Umuyobozi wa RURA avuga ko baramutse bazamuye ibiciro ku bigo nderabuzima n’ibitaro, ngo byahungabanya ireme rya serivisi z’ubuvuzi, ndetse ko mu gihe bazamura igiciro cy’amashanyarazi ku ngomero z’amazi na byo ngo byateza amazi guhenda.

Urugo rukoresha amashanyarazi atarenze Kwh 15 ku kwezi ruzakomeza gutanga amafaranga 89 kuri buri inite nk’uko bisanzwe, ariko urukoresha Kwh hagati ya 15-50, inite imwe(Kwh) yavuye ku mafaranga 182 igera kuri 212.

Inite 50 ku kwezi zavuye ku mafaranga 210/Kwh zishyirwa kuri 249/Kwh, iziri munsi ya 100 zavuye kuri 204Frw/Kwh zishyirwa kuri 227Frw/Kwh, inite zirenga 100 zavuye kuri 222Frw/Kwh zishyirwa kuri 255Frw/Kwh.

Ibi biciro ariko ntabwo ari byo bikurikizwa ku nganda, kuko mu rwego rwo kuzorohereza gukora, inganda nini zizagira ikiguzi gito(94Frw/ Kwh) ariko inganda nto zizagura umuriro ku kiguzi kinini(134Frw/ Kwh).

Ibiciro by’inganda kandi ngo bizarushaho kwiyongera mu gihe hari uruganda rukora mu masaha hakoreshwa umuriro mwinshi kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa tanu z’ijoro, bikarushaho kuba bito mu gihe abantu basinziriye kuva saa tanu z’ijoro kugera saa mbili za mu gitondo.

Umuyobozi wa REG avuga ko kuri ubu ingo 1,400,000 mu Rwanda zifite umuriro w’amashanyarazi, zikaba zingana na 53%, ariko ko kugera mu mwaka wa 2024 ingo zose zirenga miliyoni 2.4 zizaba zimurikiwe.

Ron Weiss avuga ko ibikorwa byo kongera inganda zitanga amashanyarazi(azaba angana na MW 523) bizakenera miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika(ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 700) kugira ngo intego bihaye zigerweho.

Iyi mbonerahamwe iragaragaza ibiciro by’amashanyarazi byari bisanzwe n’ibiciro bishya:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twabazaga Ukuntu umuntu utuye muri metero 600 uvuye Ku ipoto yahabwa umuriro

J.Paul yanditse ku itariki ya: 17-01-2020  →  Musubize

Igiciro cy’umuriro kiri hejuru kabisa.

Anastasius yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka