RURA yavuze ko itarageza igihe cyo guca telefone zitujuje ubuziranenge

Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyamenyesheje ko nubwo cyagize igitekerezo cyo guharika telefone zitujuje ubuziranenge (zitwa Inshinwa) igihe cyo kuzihagarika kitaragera, kuko kitarasobanura neza izo ari zo, ndetse no gutanga igihe gihagije cyo gukoresha izihari.

“Abacuruzi n’abaguzi bagombye gukomeza kugurisha no kugura telefone bishakiye. Ntibagomba gushingira ku matangazo twatanze, kuko uburyo tuzaca izo telefone butarasobanuka”, nk’uko Mutabazi Jean Baptiste, ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri RURA yasobanuye.

Abacuruzi bari batangiye kugira impungenge ko abakiriya babo bazagabanuka cyangwa bakabacikaho, ariko nyuma yo kumarwa impungenge na RURA, nabo batangarije abaguzi ko batagomba kugira impamvu yababuza kugura za telefone bifuza.

Uwitwa Norbert ucururiza mu mujyi wa Kigali, yavuze ko telefone zanditseho “made in China”, atari inshinwa zose, kandi ko izifite kode zibanzirizwa n’ijambo IMEI hagakurikiraho imibare myinshi nazo zitagomba kwitwa orijinali (original) zose; nk’uko binashimangirwa n’ikigo RURA.

Hari abacuruzi cyangwa abaguzi bumva ko telefone zijyamo udukarita tubiri tw’itumanaho (sim cards) zitujuje ubuziranenge ariko abandi bavuze ko hari n’iza orijinali zijyamo izo ‘sim card’ ebyiri.

Ikigo RURA cyirinze gutanga igihe kizarangiriza inyigo yo guca telefone z’inshinwa no gutangira kubuza icuruzwa ryazo, ariko ngo gifatira urugero ku gihugu cya Kenya cyatanze amezi atandatu kugira ngo zibanze zisaze ku bantu bazikoresha.

RURA yavuze ko itazabangamira abacuruza telefone zitwa inshinwa, baziguze mbere yo gutangaza icibwa ryazo.

RURA izibanda ku kureba amazina y’inganda zikora telefone, niba umucuruzi atanga igihe cyo gusaza kwa telefone agurishije (guarantie), kudashyuha kwayo mu gihe yaba yakoreshejwe cyane, ndetse no kureba ko itava ku murongo w’itumanaho; nk’uko byasobanuwe na Mutabazi wo muri RURA kuri uyu wa kabiri tariki 16/10/2012.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 8 )

uziko musetsa, Akandi ati #*06# naho Kacel ati *#06#, ubwo turakoresha ibihe tureke ibihe ko byose nta na kimwe gikora ari mu nshinwa mfite cyangwa se invaburayi(alcatel navanye mu bwongereza) ntunze?

toto yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Bababeshye kureba IMEI bandika *#06# zigahita zigaragaza utagombye no gukanda OK/YES.

kacel yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

rura niba ikunda abanyarwanda yakabaye yaraciye izo phone kera! Urebye neza wasanga phone zarabaye umwanda!nge narumiwe uzi aho phone olginal igura 200,000frw abashinwa bagahita bakora pirate yayo ku 15,000frw? Ibaze nawe! Ese hari umwanda urenze uwo? Rura nibashyire mugaciro!

Jean marie yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Ese abafite amafaranga make bazaba abande? ko umuntu agura bitewe n,uko yishoboye.

yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

rura ibyo ikora ntibisobanutse pe?ubwo se niba babonako izo telephone ziri kwica ubuzima bwabanyarwanda ni ngombwa ko bategereza icyo gihe cyose ngo zibanze ziduhuhure?ubundo se zinjiye bareba he?sicyo bashinzwe ubindi batumariye iki niba ibintu byinjira mugihigu ari ibya fek bakanuye barangiza bakabica bahomya amafaranga yabanyarwanda baba babiguze

ghk yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

bazaca izereka IMEI ariko izifite srial number wapi gerageza urebe #*06#ok uramena niba ur fone ari chinese cg oya

Akandi yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

I think RURA should look at the effects of these mobile phones on the lives of Rwandans other than focusing on when these phones will be old.

mweneso yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

ariko se RURA nayo yatinze kumenya ko zitujuje ubuziranenge ko twari tuziko bajijutse.ubuse niba hari abo zateye ibibazo barangana iki?

mugisha yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka