RURA yatangije kwishyura ikiguzi gihwanye n’urugendo umugenzi akoze

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukuboza 2024, rwatangije igeragezwa ry’uburyo bushya bwo kwishyura mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga y’urugendo rwose.

Abagenzi barasobanurirwa uko babigenza mu gihe cyo gukozaho ikarita y'urugendo
Abagenzi barasobanurirwa uko babigenza mu gihe cyo gukozaho ikarita y’urugendo

Iryo geragezwa ryatangirijwe ku cyerekezo cya Nyabugogo-Kabuga ndetse na Downtown -Kabuga, ariko RURA ikaba ivuga ko uyu mwaka wa 2024 uzajya kurangira ubu buryo bukoreshwa mu byerekezo byose mu Mujyi wa Kigali.

Iri geragezwa ritangijwe nyuma y’iminsi ibiri RURA itangaje ibiciro bishya by’ingendo bijyanye n’ubu buryo bushya, aho ikilometero kimwe kizajya kishyurwa amafaranga 182.

Uko ubu buryo bushya bwo kwishyura buteye, ni uko umugenzi azajya yinjira mu modoka agakoza ikarita ye iriho amafaranga, hanyuma imashini igakuraho amafaranga yose ahwanye n’ibirometero bigize icyerekezo ajyamo. Niba uwo mugenzi ari buviremo mu nzira, mbere yo gusohoka mu modoka azajya abanza yongere akoze ikarita ye ku mashini, hanyuma imusubize amafaranga bitewe n’ayo agomba kwishyura.

Iri geragezwa ritangijwe nyuma y'iminsi ibiri RURA itangaje ibiciro bishya by'ingendo bijyanye n'ubu buryo bushya
Iri geragezwa ritangijwe nyuma y’iminsi ibiri RURA itangaje ibiciro bishya by’ingendo bijyanye n’ubu buryo bushya

Urugero nko kuri iki cyerekezo cya Kabuga, ni icyerekezo gifite ibilometero 25, bivuze ko umugenzi uhagurutse muri gare ya Nyabugogo agera muri gare ya Kabuga, akozaho ikarita imashini ikamukuraho amafaranga 855.

Niba umugenzi ahagurutse muri gare ya Nyabugogo yerekeza mu cyerekezo cya Kabuga ariko ari buviremo mu nzira, azajya akoza ikarita ku mashini, imukureho amafaranga 855, hanyuma najya gusohoka mu modoka yongere akozeho ikarita ye ku mashini, imugarurire amafaranga bitewe n’aho aviriyemo.

Urugero niba avuye nka Nyabugogo, ariko akaza kuviramo kuri 12 (hareshya n’ibilometero 14) igiciro kizaba 543 Frw aho kuba 855Frw.

Beata Mukangabo, Umuyobozi w'ishami rishinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu n'ibintu muri RURA
Beata Mukangabo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri RURA

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Beata Mukangabo, avuga ko nk’uburyo bushya bwatangiye kugeragezwa hari zimwe mu nenge zagaragaye, harimo imashini abantu bakozaho amakarita zitashyizwe mu murongo neza, ku buryo hari izagiye zinanirwa kugarurira abagenzi amafaranga asigaye.

Uyu muyobozi ariko avuga ko aho ibyo bibazo ndetse n’ibindi byagiye bigaragara byahise bikemurwa, akaboneraho no gusaba abagenzi kumenyesha RURA igihe cyose bahuye n’imbogamizi muri iyi gahunda nshya, kugira ngo bijye bihita bikurikiranwa. RURA kandi irasaba abashoferi gukorana ubunyamwuga, bakajya bibutsa abagenzi gukozaho amakarita mu gihe baviriyemo mu nzira kugira ngo basubizwe amafaranga yabo.

Ati “Ni yo mpamvu turi muri ubu bukangurambaga bwo kwigisha. Turifuza ko abantu bose binjiye muri bisi bamenya ayo makuru ko umuntu yishyura urugendo yakoze aho kwishyura urugendo rwose. Turakomeza kubyigisha, kugira ngo abantu bose babimenye”.

Abagenzi bishimiye ubu buryo bwo kwishyura igiciro gihwanye n'urugendo umuntu yakoze
Abagenzi bishimiye ubu buryo bwo kwishyura igiciro gihwanye n’urugendo umuntu yakoze

RURA kandi irihanangiriza abashoferi barenga ku mabwiriza bakakira amafaranga mu ntoki, ikanasaba abakoresha babo kubakurikirana kugira ngo bajye babyubahiriza.

Bamwe mu bagenzi batega imodoka mu cyerekezo cya Nyabugogo-Kabuga ndetse na Down Town – Kabuga, bavuga ko bishimiye ubu buryo bwo kwishyura urugendo umuntu yakoze, aho kwishyura urugendo rwose.

Uwitwa Hakizimana Samuel, ati “Ni byiza ku mugenzi kuko urumva umuntu uviramo hafi yishyura amafaranga make, mu gihe mbere yajyaga yishyura urugendo rwose”.

Nyuma y’igeregezwa ry’ubu buryo bushya, RURA izakomereza no mu bindi byerekezo kugira ngo na ho ubu buryo butangire gukoreshwa, hagamijwe korohereza abagenzi.

RURA irasaba abashoferi gukorana ubunyamwuga, bakajya bibutsa abagenzi gukozaho amakarita mu gihe baviriyemo mu nzira kugira ngo basubizwe amafaranga yabo
RURA irasaba abashoferi gukorana ubunyamwuga, bakajya bibutsa abagenzi gukozaho amakarita mu gihe baviriyemo mu nzira kugira ngo basubizwe amafaranga yabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka