RURA yashyizeho ibiciro bishya by’ingendo kuri Moto

Mu itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 19 Kanama 2022, Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwagaragaje ibiciro bishya abatwara abagenzi kuri moto bagomba kubahiriza, guhera ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022.

Ni itangazo risohotse hagendewe ku izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri Peteroli (Lisansi), aho RURA yamenyesheje Abanyarwanda bose ko guhera ku wa Mbere tariki 22 kanama 2022, hazatangira gukoreshwa ibiciro by’ingendo za moto bivuguruye.

RURA ivuga ko igiciro ku rugendo rutarenze ibilometero 2 kigomba kuba amafaranga 400 y’u Rwanda, mu igihe igiciro kiri hagati y’ibilometero 2 na 40 ari amafaranga y’u Rwanda 117. (117Frw/Km).

Iri tangazo kandi rikomeza risobanura ko igiciro umugenzi agomba kwishyura amafaranga 21 kuri buri munota, mu gihe moto yamutegereje igihe kirenga iminota icumi, iya mbere 10 ntiyishyurwa.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RURA, Eng Muvunyi Deo, washyize umukono kuri iri tangazo asoza avuga ko ibiciro byose byavuzwe bibarwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, aho serivisi yaryo izajya yishyurwa 9% avuye ku 9.8%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RURA nimudufashe munakemure ikibazo cy’ingendo mu gihugu.

1.Ama companies yagabanyije imodoka mu muhanda kubera bari gukorera mu gihombo.

2.Abakarasi bari kuririra ku kibazo cy’imodoka nke bakagura amatike mu gitondo ubundi waza gutega bakakubwira ko imodoka zashize ubundi itike abakarasi bakayakugurisha ku giciro kikubye 2 (ibi buragararagara cyane cyane muri Le Capital Express ijya i Karongi& Rusizi.

Ku bwanjye numva RURA yakwicarana na ba nyiramamidoka bagasubiramo ibiciro by’ingendo ubundi nabo bakagarura imodoka muuhanda.

alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

RURA irakoze cyane.Gusa nukuri turabingunze dupfukamye mugire kcyo mukora kuri TRANSPORT uva i Kigali ujya mu zindi ntara.

Niba ari ngombwa ibiciro bisubirwemo ariko imodoka ziboneke.

BYINZUKI JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka