RURA iraburira ba nyiri imodoka zitwara abagenzi zitabyemerewe

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ruraburira abantu bafite imodoka zitagenewe gutwara abagenzi ariko zikabatwara, ko bahagurukiwe kuko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko, cyane ko batanubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ibyo ni ibyatangajwe na Anthony Kulamba, Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio n’abandi batumirwa, aho bagarutse ku gutwara abagenzi nyuma y’aho habereye impinduka ku mubare w’abagenda mu modoka.

Impinduka mu gutwara abagenzi zabaye ni izishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 14 Ukuboza 2020, aho yasabye ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zibatwara kuri 50%, hagamijwe ko bahana intera mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Iyo gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, ikaba yaratangiye irimo ibibazo kuko hari abantu babuze imodoka, izindi zizamura ibiciro by’ingendo nta bwiriza ribivuga, ari na ho abafite imodoka zitagenewe gutwara abagenzi zihita zibatwara kandi bitemewe, bakaba baburirwa ko ibihano bikarishye bibategereje nk’uko Kulamba abivuga.

Agira ati “Hari imodoka nto tuzi ko zijya ziyiba zigatwara abagenzi zirimo nka Avensis n’andi mavatiri, tumaze igihe turwana na zo kuko zitwara abagenzi mu buryo butemewe, tukazifata, tukazihana, tukazifunga. Ba nyirazo bamenye ko zizajya zifatwa zigafungwa igihe kirekire kuko ziba ziri mu makosa, ndetse tukanasaba abaturage kujya baduha amakuru”.

Ati “Kimwe ni uko zikora ako kazi nta byangombwa bibibemerera, ikindi ni uko batubahiriza n’izi gahunda turimo zo kurwanya Covid-19, bapfa gupakira abantu uko babonye bakagenda kandi nta n’ubwishingizi baba bafite. Izo rwose turaziburira ko tugiye kurushaho kuzihana nubwo twari dusanzwe tubikora, tuzica amande ariko ibihano bigiye kuziyongera”.

Akomeza asaba ba nyirazo kubivamo kuko binyuranyije n’amategeko, ahubwo ngo uwifuza gukora ubwikorezi agende abisabe ahabwe ibyangombwa, ajye mu mikorere ikwiriye.

Uretse izo, ngo hari n’izindi zizwi nka Twegerane (minibus) ziba zarakuwe mu mashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuko zitagishoboye akazi ariko zigakomeza gukora bitemewe, izo na zo ngo zigomba kubireka.

Ati “Hari imodoka za minibus zabaga muri sosiyete ya RFTC itwara abagenzi ariko ikaza kuzisezerera, hari aho rero zikomeza gukora. Izo na zo turafatanya na Polisi tuzifate zifungwe kuko zikora bitemewe ari na zo zitwa inyeshyamba. Ntitwakwemera gukorera mu kajagari na cyane cyane muri iki gihe gikomeye cyo kwirinda Covid-19, abazibonye bajye baduha amakuru”.

Nubwo haherutse kubaho impinduka mu gutwara abagenzi, RURA yaraye itangaje ko ibiciro by’ingendo bitagomba kuzamuka, mu rwego rwo korohereza abaturage kuko ubukungu bwabo bwashegeshwe na Covid-19, Leta ikaba yemeye ko izajya ibunganira iha amafaranga y’inyongera ibigo bitwara abagenzi kugira ngo na byo bidahomba, kuko imodoka zirimo gutwara igice cy’umubare w’abantu zatwaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rura izage muri gare yakayonza irebe ibiciro byikubye kabiri ahagenderwaga 500frw ubu 1000 urugero kayonza kiramuruzi ni 1000 utagitanze ntibagutwara barakubwirango genda utegereze rura ize igutware murakoze

Jacques yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Nta terambere muri monopole!

Luc yanditse ku itariki ya: 18-12-2020  →  Musubize

Ubu se kuba abagenzi babuze bus RURA irabafasha iki?Njye mbona basubizaho cya giciro cy’ubushize kuko bus ba nyirazo bamaze kuzibika.

Polo yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Iyo ejo RURA iba muri Gare ya Nyabugogo,ikabona ibyaberaga kiri ligne Kigali-Muhanga,yari gusaba abafite imodoka bose bakagoboka abaturage baheze muri Gare.RURA Rwose urasetsa.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka