Runyange Médard wamenyekanye muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana

Runyange Médard wamenyekanye mu buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda by’umwihariko mu ishami rya Huye, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Runyange Médard yitabye Imana
Runyange Médard yitabye Imana

Runyange Médard yamenyekanye cyane ari umuyobozi ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri muri Kamunuza y’u Rwanda (Directeur du Service aux Etudiants), ndetse yanabaye umuyobozi ushinzwe abakozi muri iyo kaminuza (Directeur du Personnel).

Yavutse mu 1948, avukira mu Bunyambiriri mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Musange.

Ubwo yigaga muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 1973, yaje guhungira i Burundi, biturutse ku mvururu zadutse mu mashuri yo mu Rwanda, zari zigamije kugirira nabi abanyeshuri babarizwaga mu bwoko bw’Abatutsi.

Ageze i Burundi yakomereje amasomo ye muri Kaminuza ya Burundi, ayirangiza mu 1976, mu bijyanye na ‘Philologie Romane’.

Nyuma yo kurangiza muri iyo kaminuza, Runyange yigishije igihe kirekire muri Collège St Albert y’i Burundi.

Nyuma yo guhunguka muri 1994, Runyange yakoze mu buyobozi bw’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

May his soul rests in peace
My great french teacher at the technical secondary school ETMM Bubanza in Burundi

Georges yanditse ku itariki ya: 29-03-2021  →  Musubize

Yali afite imyaka 73.URUPFU,ni inzira ya twese.Impamvu twese dusaza,tukarwara kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 24-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka