Runda: Banditse irangamimerere rye nabi none ahora asiragira

Umubyeyi witwa Kantarama Clementine utuye mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, yifuza ko yafashwa kurenganurwa kuko igihe yasezeranaga banditse irangamimerere rye nabi none bikaba bituma ahora asiragira.

yasezeranye mu kivunge,inyandiko ye mu irangamimerere izamo amakosa none ahora asiragira
yasezeranye mu kivunge,inyandiko ye mu irangamimerere izamo amakosa none ahora asiragira

Iri kosa avuga ko ryakorewe mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, aho banditse ko yasezeranye ariko ntibagaragaze uburyo bw’icungamutungo we n’umugabo we bahisemo, none bikaba bimuvutsa bumwe mu burenganzira yemerewe n’amategeko nyamara iryo kosa atararigizemo uruhare.

Kantarama Clementine uvuga ko yashakanye n’umugabo we Munyakazi Haridi mu gihe bari batuye mu Karere ka Kamonyi, bakabanza kubana badasezeranye, ariko bigeze muri 2014 habaho ubukangurambaga busaba ababana badasezeranye gusezerana, maze na bo biyemeza gusezerana imbere y’amategeko.

Icyo gihe ngo basezeranye ari imiryango myinshi isanzwe ibana idasezeranye, ndetse ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda bwandika mu gitabo cy’irangamimerere ko basezeranye, ariko habaho ikosa ryo kutandika uburyo abo bashakanye bahisemo bwo gucunga umutungo wabo.

Kantarama avuga ko we n’umuryango we baje kuva mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bimukira mu Murenge wa Musenyi, ndetse bahagura ubutaka bunini. Akomeza avuga ko nyuma umugabo we yaje kurwara, maze bwa butaka barabugurisha ngo yivuze, basigaza ahantu hatoya hubatse inzu batuyemo.

N’ubwo ntako batagize ariko, Kantarama avuga ko byaje kurangira umugabo we apfuye, akanagenda batarakora ihererekanya ry’ubutaka kugira ngo bwandikwe ku babuguze.
N’ubwo ku byangombwa by’ubutaka handitseho ko ubwo butaka ari ubwe n’umugabo we, igihe cyo kubuhererekanya n’abo babuguze byaranze kuko mu byangombwa bamusabaga haburagamo ikigaragaza uburyo bwo gucunga umutungo yari yarasezeranye n’umugabo we, kandi ihererekanya ry’ubutaka rikaba ridashoboka iyo icyo cyangombwa kidahari.

Kantarama avuga ko icyo gihe yagiye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda aho yasezeraniye gusaba icyo cyangombwa, ariko asanga mu gitabo cy’irangamimerere bigaragara ko yasezeranye, gusa bataranditse uburyo bwo gucunga umutungo bahisemo.

Nyuma ngo bamufotoreye aho mu gitabo ipaji igaragaraho ko yasezeranye ariko hatariho uburyo bwo gucunga umutungo bahisemo. Ati: ntibigeze bampa inyandiko isobanura icyatumye uburyo bwo gucunga umutungo butagaragara mu isezerano ryacu kd ni cyo cyari gikenewe.”

Agarutse mu Murenge wa Musenyi ku mukozi ushinzwe iby’ubutaka, ngo amubwira ko iyo nyandiko n’ubundi ntacyo yamufasha mu bijyanye no guhererekanya ubutaka, ahubwo ko akwiye kugana urukiko.

Kantarama asabwe kujya mu rukiko, ngo yabwiwe ko n’ubundi hakenewe inyandiko igaragaza icyabaye kugira ngo ntihandikwe uburyo bwo gucunga umutungo yasezeranye n’umugabo we.

Mu mezi arindwi amaze ashakisha icyo cyangombwa, Kantarama avuga ko bijyanye n’intege nkeya z’izabukuru, ndetse n’amatike avuga ko aba agoye, yageze aho akananirwa ndetse akanareka gukomeza gusiragira kuko aho yajyaga bamwoherezaga ahandi kandi aho ageze ntibamuhe iyo nyandiko nuko ararekera.

Hagati aho ariko Kantarama avuga ko abaguze ubutaka na bahora iwe bamubwira ko bashaka gukora ihererekanya. Nawe ati: “Ibi bintu birambangamira, nanjye nkabangamira abo twaguze kandi baranyishyuye. Byose ariko bigaturuka ku makosa yakozwe n’umwanditsi w’irangamimerere wo mu murenge wa Runda igihe twasezeranaga. Nonge ni jye uhora nsiragira ku ikosa ntakoze.”

Kigali Today yavuganye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda, bwemera ko bishoboka ko umunsi yaje yakiriwe n’umukozi w’Umurenge ntamufashe uko bikwiye, ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Runda Ndayisaba Egide, akaba yiyemeza ko nagaruka azamufasha kuko ikibazo cye cyumvikana rwose niba ari ko byagenze.

Yagize ati: “ Urumva ikibazo cye kirumvikana kubera ko iyo hatagaragajwe uburyo bwo gucunga umutungo, gukora ‘mutation’ biragorana, ntabwo ushinzwe iby’ubutaka mu Murenge wa Musenyi (land officer) ashobora kumukorera mutation atazi uko yasezeranye. Rero mu rukiko icyo basaba, basaba inyandiko iturutse mu Murenge. Ni cyo kimenyetso cy’ibanze urukiko ruba rukeneye.

Ni nk’inyandiko (statement) Umurenge ukora, ugaragaza ko twarebye mu bitabo by’irangamimerere tugasanga yasezeranye, akatubwira ko wenda yari yarasezeranye ivangamutungo, ivangura se cg n’ikindi bo bari barumvikanye nk’umuryango. Twebwe twandika ibyo yatubwiye, tugasaba urukiko ko rwamufasha mu bushishozi bwarwo, kuko twe ntitwakwemeza icyo umuntu yasezeranye. Kuko urukiko narwo rubanza gushaka andi makuru ariko rugashingira ku by’umwanditsi w’irangamimerere”.

Akomeza agira ati: “Mumubwire azaze tumukorere iyo nyandiko y’ibyo yemera, tunagaragaze ko twamubonye mu bitabo by’irangamimerere, urukiko mu bushishozi bwarwo, rukamwemerera ko yari yarasezeranye ibyo avuga (…).”

Ndayisaba Egide yatanze nomero ya telefoni uwo mubyeyi yamubonaho, akaba yamuvugisha noneho akazaza kumureba akamukorera iyo nyandiko na cyane ko iby’ibanze bigaragaza ko yasezeranye Bihari, bityo ntakomeze gusiragira maze n’ikibazo cye kigacyemuka.

Ubusanzwe amategeko avuga ko ibisa n’ibi bikemurwa n’umwanditsi w’irangamimerere mu murenge, ariko kandi iyo umwe mu basezeranye atakiri ho bisaba ko hiyambazwa urukiko maze rukaba ari rwo rubitangaho umurongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuntu ugiye guha abandi ubutaka yarapfakaye yerekana icyemezo cy’ubupfakazi (attestation de veuvage) kandi agishaka ku IREMBO. Hari igihe IREMBO rigaragaza ko irangamimerere ritaboneka, rikamusaba kujya kurikosoza kwa Etat Civil. Etat Civil ashobora kubikosora cyangwa nyine yabura icyo ashingiraho yemeza ko koko uwo muntu yapfakaye, akamusaba kugana urukiko. Gusa, iby’uburyo bw’imicungire y’umutungo ntibiri mu bisabwa wose. Tujye tuvuga ibintu uko biri.

MUSANA Alphonse yanditse ku itariki ya: 27-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka