Runda: Abagorwaga no kwishyura irimbi barasubijwe

Bamwe mu batuye Akagari ka Kagina hafi y’irimbi rya Ruyigi bagaragaza ko bishimiye gusubizwa uburenganzira bwo kwicukurira imva, kuko kugura imva byarushagaho gukenesha umuryango wagize ibyago mu gihe abatabaye bashoboraga kuwufasha gucukura.

Ni nyuma yo kugeza iki kibazo ku basenateri basuye Akarere ka Kamonyi tariki 2/12/2014, Umuyobozi w’akarere akabemerera ko batazongera kwishyuzwa.

Kuva mu mwaka wa 2009, irimbi riri ahitwa mu Ruyigi mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ryatangiye gucungwa n’Inkeragutabara, zikajya zishyuza amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 10 ku muntu wese uje kuhashyingura kuko aribo bamucukuriraga imva.

Kwishyuza iri rimbi rishyingurwamo na benshi mu baturage bo mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Runda ntibyakiriwe neza n’abaturage kuko bavuga ko babona amafaranga yo kwishyura bibagoye.

Abaturage basabwaga kwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10 bagacukurirwa imva.
Abaturage basabwaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 bagacukurirwa imva.

Ngo iyo umuntu yapfushije aba akeneye kugura isanduku, igitambaro ndetse n’imodoka yo kumugeza ku irimbi. Iyo hajemo no kugura imva, uwapfushije yiyambaza inshuti n’abavandimwe bakamutwerera ariko icyo gihe akabura ikimuyagira kuko abakamufashije mu mwanya wo gutanga “peteroli” aribo bamufasha kugura imva.

Abaganiriye na Kigali today bavuga ko bafite amatsinda ya “Dutabarane” batangamo amafaranga y’u Rwanda 100 ya buri cyumweru; abafasha kugura isanduku n’igitambaro mu gihe hari upfushije umufasha cyangwa umwana. Ngo ubwo rero kugura imva byavaga mu munani w’uwapfuye.

Muri uyu murenge higeze kugaragara ibibazo by’abantu babura ubushobozi bwo kugura imva bagashyingura ababo mu buryo butabahesha icyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinda Jacques yatangaje ko inama njyanama yemeje ko buri kagari kazajya kagira irimbi ry’ubuntu, hanyuma umuryango wagize ibyago abaturanyi bakaza bagatunganya imva, bakamuherekeza, noneho hakabaho n’irigurishwa ku rwego rw’imirenge cyangwa rw’akarere, rizajya rishyingurwamo n’ababishoboye.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amarimbi yose bari bakwiye kwemerera ababishoboye kwirwana ho bagacukura aho kubaca amafaranga atagira ingano .Musanze bageze kuri 300.000 urumva atari ugusonga uwabuze umuntu ?Ni batabare cyanga bomerere abantu gushyingura mu masambu yabo .Byagabanya n’ibibazo by’amarimbi

simba Tom yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

Ariko inkeragutabara zizi kwishakira imirimo! Iyaba abanyarwanda beose twashoboraga gutekereza nkabo ubanza twahanga imirimo myinshi idashingiye ku buhinzi maze ubushomeri bukagabanuka.

jhg yanditse ku itariki ya: 9-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka